Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwagaragaje ko mu minsi umunani ishize hafashwe ndetse hamenwa litiro z’inzoga zirenga litiro ibihumbi 17 zirimo iyakorwaga hifashishijwe isabune.
Mu nzoga zamenwe harimo litiro ibihumbi 16
by’iyitwa IFEZA yengerwaga mu Murenge wa Kivumu.
Ubugenzuzi
bwasanze yengwa hifashishijwe ikinyabutabire cya pakimaya kitemewe, mu gihe
izindi zamenwe ari iyitwa SUSURUKA na HUGUKA zafatiwe mu Murenge wa Murunda,
zengwaga hifashishijwe isabune.
Barakagendana
Sylvestre washinze uruganda adafite uruhushya rukora inzoga yitwa SUSURUKA na
HUGUKA, yasanzwe akoresha ibikoresho bitemewe kandi bitujuje ubuziranenge
birimo amacupa ya pulasitiki yatoragurwaga nyuma yo kuyavanwamo imitobe, acibwa
amande ya Miliyoni zirenga 11 Frw.
Mu byo
yafatanwe, ku wa 16 Ugushyingo 2025 harimo amacupa ya 20 ya pulasitiki
yashyirwagamo inzoga, amakesi 19 arimo inzoga n’amajerekani 12 y’inzoga, byose
hamwe bibarirwa muri litiro zirenga 1.000.
Muri
uru ruganda rwa Barakagendana hasanzwe umwanda ukabije, gukoresha ibinyabutabire
bitemewe birimo isabune, yasanzwe kandi akoresha ibirango bigaragaza ko akorera
i Karongi kandi akorera i Rutsiro.
Tariki
08 Ugushyingo 2025, mu Murenge wa Kivumu, Akagari ka Bunyunju mu Mudugudu wa
Mpinga, hakozwe ubugenzuzi bw’isuku n’ubuziranenge busanga uruganda rufite
ibyangombwa rwenga ikinyobwa cyitwa IFEZA na rwo rufite ibibazo bitandukanye.
Uru
ruganda rwahise rufungwa by’agateganyo, kugeza runogeje uburyo bw’isuku, ndetse
na litiro z’inzoga ibihumbi 16 zikamenwa, zirimo izari zikiri gukorwa n’izindi
zari zamaze gufungwa mu macupa.
Abarushinze
baciwe n’amande ya miliyoni 1 Frw, kubera gukora ibitari ku ruhushya bahawe,
n’ibihumbi 500 Frw kubera umwanda no gukoresha ibinyabutabire bitemewe.
Umuyobozi
w’Akarere ka Rutsiro Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwizeyimana
Emmanuel yatangaje ko ubugenzuzi buri
gukorwana ubunararibonye, kugira ngo abafite inganda ntibakomeze kwangiriza
ubuzima bw’abaturage.
Yasabye abagitekereza gushinga inganda rwihishwa kubivamo birinda ibihombo n’ibindi byago byabateza, kuko iyo afashwe bikamenwa ahomba n’Igihugu kigahomba.