Perezida wa Philippine, Ferdinand Marcos Jr, yamaganye ibirego byatanzwe na mushiki we, Senateri Imee Marcos, by’uko yabaswe no gukoresha ibiyobyabwenge, mu gihe uwo Mukuru w’Igihugu ahanganye n’imyigaragambyo yamagana ubutegetsi bwe.
Senateri
Imee yavuze ko musaza we yakoreshaga ikiyobyabwenge cya kokayine kandi ibyo
byagize ingaruka ku miyoborere ye aho byatumye afata ibyemezo bibi, bigatanga
n’icyuho cya ruswa.
Umuvugizi wa Perezida, Claire Castro, yanenze
ibivugwa na mushiki we avuga ko nta shingiro bifite kandi ari ibinyoma.
Mu mbwirwaruhame Imee yabwiye abitabiriye
imyigaragambyo i Manila ku wa 17 Ugushyingo 2025, yavuze ko musaza we yatangiye
gukoresha ibiyobyabwenge ku ngoma ya se, Ferdinand Marcos Sr wayoboye icyo
gihugu kuva 1965 kugeza mu 1986, kandi nubu akomeje kubikoresha.
Avuga ko gukoresha ibiyobyabwenge kwa musaza
we byagize ingaruka ku miyoborere kuko byatumye afata ibyemezo bibi byashyize
igihugu mu kaga, ndetse n’umuryango we haba abana n’umugore na bo bakoresha
ibiyobyabwenge.
Ubwo yiyamamarizaga kuba Umukuru w’Igihugu mu
2021, raporo yasohowe n’ibitaro byigenga ndetse n’Ikigo cya Polisi yagaragaje
ko ibizamini bya Marcos Jr bigaragaza ko atigeze akoresha kokayine.
Gusa Umuvugizi wa Perezida Marcos Jr avuga ko
ibivugwa na Imee abibona nko kwikanga kugaragara mu iperereza riri gukorwa ku
byaha bya ruswa bishobora kuzamugiraho ingaruka n’inshuti ze.
Urwego rw’Imari muri Philipinne rwagaragaje
ko igihugu cyahombye miliyari 2 z’amadolari ya Amerika kuva 2023 kugeza 2025,
kubera ruswa yagaragaye mu mishinga yo gukumira ibiza.
Ibi bije nyuma yuko Philipinne iherutse
kwibasirwa n’inkubi y’umuyaga yiswe Kalmaegi, yahitanye abarenga 200, ituma
abarenga miliyoni bava mu byabo, isenya inzu y’abaturage n’ibikorwa remezo.