Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwategetse ko Kalisa Adolphe ’Camarade’ wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Kalisa Adolphe aregwa n’Ubushinjacyaha ibyaha bibiri byo
kunyereza umutungo no gukoresha inyandiko mpimbano.
Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwategetse ko afungwa by’agateganyo
iminsi 30 kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha.
Nyuma y’uyu mwanzuro yahise ajuririra icyo cyemezo mu Rukiko
Rwisumbuye rwa Gasabo, asaba ko yafungurwa agakurikiranwa ari hanze.
Icyemezo cyatangajwe ku mugoroba wo ku wa 20 Ugushyingo 2025,
kigaragazo Urukiko rutahaye ishingiro ubujurire bwe, rutegeka ko akomeza
gufungwa.
Rwanagaragaje ko urubanza rwamaze kuregerwa mu mizi, kugira ngo uregwa aburane ku byaha ashinjwa, hanatangwe icyifuzo cy’Ubushinjacyaha.