• Amakuru / POLITIKI


Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye (Loni) ku wa Mbere tariki ya 17 Ugushyingo 2025, katoye ko hoherezwa ingabo mpuzamahanga muri Gaza, bishimangira umugambi wa Donald Trump wo kugarura amahoro muri ako gace.

Uwo mugambi urimo cyane cyane kohereza ingabo mpuzamahanga biturutse ku gitutu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hirindwa ko intambara ishobora kongera kubura umutwe.

Nubwo ubuyobozi bwa Palestine bwashyigikiye uyu mwanzuro, umutwe w’abayisilamu Hamas wo warawamaganye, kuko bibangamiye uburenganzira bwa politiki n’uburenganzira bwa muntu n’ibyo Abanyapalestina basaba.

Abanyamuryango cumi na batatu b’Inama y’Umutekano ya Loni batoye bashyigikiye inyandiko ambasaderi wa Amerika mu Muryango w’Abibumbye, Mike Waltz, yafashe ko ari amateka kandi yubaka. u Burusiya n’u Bushinwa ntibyigeze biyishyigikira, byarifashe.

Umwanzuro wavuguruwe inshuro nyinshi mu gihe cy’imishyikirano itajenjetse, ushyigikira gahunda ya Perezida wa Amerika watumye habaho, ku ya 10 Ukwakira, ihagarikwa ry’imirwano hagati ya Isiraheli na Hamas mu karere ka Palestine kashegeshwe n’intambara imaze imyaka ibiri yatewe n’igitero cyagabwe n’umutwe w’abayisilamu Hamas yo muri Palestine ku ya 7 Ukwakira 2023.

Ibiro mpuzamahanga cy’Abafaransa AFP, byabonye inyandiko yemeza ishyirwaho ry’Ingabo Mpuzamahanga zishinzwe Guteza Imbere Ubusugire (ISF), gishinzwe gutuma hacungwa umutekano w’umupaka ku bufatanye na Isirayeli na Misiri, gukura intwaro muri Gaza, kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro itari iya Leta, kurinda abasivili n’ishyirwaho rya polisi ya Palestine, gusa imiterere yayo ntabwo yavuzwe.

Umwanzuro washyigikiwe n’Ubuyobozi bwa Palestine, unategeka ishyirwaho rya Komite y’Amahoro kugeza ku ya 31 Ukuboza 2027, urwego rw’ubutegetsi bw’inzibacyuho muri Gaza kugeza igihe ubuyobozi bwa Palestine buzaba bumaze kuvugururwa, hakurikijwe gahunda y’ingingo 20 yashyizweho, iyi komite igomba kuyoborwa na Donald Trump.

Nubwo Perezida w’Amerika yishimiye vuba na bwangu ishyirwaho ry’umugambi we ku rubuga rwe rwa ‘Truth Social’ avuga ko bizazana amahoro ku Isi. Akomeza avuga kandi ko hakiri ibibazo byinshi ku nzego zizagenzura iyubakwa rya Gaza no kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro, uhereye kuri Hamas.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments