Ibikorwa by’imibereho n’ubukungu byasubukuwe bisanzwe kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 17 Ugushyingo, nyuma y’iminsi ibiri y’icyoba cyatewe n’imyigaragambyo ya bamwe mu basirikare ba Uganda i Babungbe, muri Teritwari ya Mambasa mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Bunia (Ituri).
Iyi
nkuru dukesha ACTUALITE.CD, avuga ko ku wa Gatandatu, itariki ya 16 Ugushyingo,
aba basirikare barashe amasasu menshi mu kirere basaba kwishyurwa amezi menshi
y’umushahara batishyuwe.
Amakuru
aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko aya masasu yateje ubwoba mu baturage,
babanje kwemeza ko ari igitero cy’inyeshyamba za ADF. Ubwoba bwibasiye cyane
cyane abegereye umuhanda wa Mambasa-Lolwa, uherereye nko mu birometero 40 uvuye
Bunia.
Ingabo
za Uganda (UPDF) ziri mu bikorwa by’ubufatanye n’Ingabo za Repubulika ya
Demokarasi ya Congo (FARDC) byo kurwanya inyeshyamba za ADF muri kano karere,
aho umutekano ukomeje guhungabana.
Gusubukura ibikorwa byerekana kugaruka buhoro buhoro kw’ituze nyuma y’iyi myigaragambyo yo gusaba kwishyurwa y’Abasirikare ba Uganda boherejwe muri ako karere.