• Amakuru / MU-RWANDA


Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, avuga ko guhagarika kunywa itabi ari bwo buryo bwiza bwo kuramira ubuzima kandi ko igihe ari iki cyo guhagarika kurinywa.

Itabi ririmo nikotine, bumwe mu burozi bwangiza umubiri kurusha ubundi ku Isi, bushobora gutuma umuntu ashabuka, ariko nanone bukaba bwanamutera kujunjama, urupfu n'ibindi.

Kunywa itabi bituma ubwo burozi bugera mu bwonko vuba kandi bugatembera mu maraso mu buryo bwihuse.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Dr. Ghebreyesus, abinyujije ku rubuga rwe rwa X rwahoze rwitwa Twitter, yavuze ko abantu barenga miliyoni 7 ku Isi, bicwa n’itabi buri mwaka.

Ati:"Itabi ryica abantu barenga miliyoni 7 buri mwaka, tuzahora tubivuga ko ritazongera kuduhitana ariko byagombye. Miliyoni 7 z’abantu bicwa n’itabi, biganje muri Hong Kong, Bagdad, Santiago, Madrid n’ahandi.

Iyo itabi riza kuba ari virusi, twagombye kuyita icyorezo. Abashakashatsi bagombye gukora inkingo z’itabi. Guverinoma n’ibigo bya Leta bagomba gukora buri kimwe cyose cyarinda abaturage ibisubiza inyuma iterambere ryabo."

Yakomeje avuga ko kugeza uyu munsi abarenga miliyari 6.1 barinzwe itabi binyuze mu ngamba z’ubwirinzi zashyizweho na WHO/OMS yayongereye uburyo bwo gushyiraho ingamba z’ubwirinzi, ugereranyije na miliyari 1 mu 2007.

Nubwo umubare w'abanywa itabi ku Isi uri kugabanyuka ariko haracyari Miliyari 1.2 z’abantu banywa itabi ku Isi. Aha niho Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus ahera ashimangira ko mu bakuze, umuntu umwe muri batanu aba anywa itabi.

OMS ivuga ko inganda zikora itabi na zo zikiri ikibazo ku bakiriya bazo.

Dr. Ghebreyesus ati:"Dufite inshingano zo kurinda abana bacu indwara ziterwa no kunywa itabi. Ababyeyi, abarimu, abaharanira uburenganzira bwa muntu twese hamwe hiyongereyeho na za guverinoma, imiryango itari iya Leta."

Yongeyeho ko urupfu rwose rukomotse ku itabi rwakwirindwa kuko OMS ifite ibyangombwa byose kugira ngo irinde abatuye Isi no mu kiragano kizaza.

Mu Rwanda ho byifashe bite?

Mu Rwanda, umusoro ku itabi warazamuwe aho igiciro cy’ipaki y’itabi cyavuye ku mafaranga 130Frw kikagera kuri 230Frw, bituma habaho inyongera ya 36%.

Minisiteri y’Ubuzima isaba Abanyarwanda kureka itabi kuko ryangiza ubuzima mu buryo bwinshi.

Raporo y’ubushakashatsi bwakozwe n’ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura mu Rwanda (NCDs) yo mu mwaka wa 2024,  yagaragaje ko Intara y’Amajyepfo ari yo iza imbere mu kugira abantu benshi banywa itabi, naho iy’amajyaruguru ikaba iya mbere mu kugira abanywa inzoga benshi mu Rwanda.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku baturage 5,676 bo mu ntara zose z’igihugu n’Umujyi wa Kigali, bari hagati y’imyaka 18 na 69.

Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi byagaragaje uko abanywa itabi mu Rwanda bahagaze, aho Intara y’Amajyepfo iri ku mwanya wa mbere mu kugira abanywa itabi benshi n’ijanisha rya 9.8%, Intara y’Iburasirazuba kava iya kabiri ku kigero cya 8.8%.

Umujyi wa Kigali uri ku mwanya wa gatatu mu kugira abanywa itabi benshi, aho bari ku kigero cya 6.9%, Amajyaruguru ni 5%, mu gihe Intara y’Iburengerazuba ari yo ifite abantu bake banywa itabi mu Rwanda, aho bagera kuri 4.2%.

Icyakora ubu bushakashatsi bushya bwagaragaje ko abanywa itabi mu Rwanda bagabanyutse kuko kuva mu 2013 kugeza mu 2022 baganyutse ku kigero cya 5.8%. Ni ukuvuga ko mu 2013 bari 12.5%, mu gihe mu 2022 bari kuri 7.1%.

OMS ivuga ko ibihugu nibura 151, birimo u Rwanda, bifite amategeko abuza kunywera itabi mu ruhame, ayo mategeko arinda abantu 7/10 ku Isi yose ingaruka z’umwotsi w’itabi rinyowe n’abandi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments