Niyonsaba Innocent w'imyaka 32 y'amavuko yasanzwe mu rugabano rw'Akagari ka Rusambu na Karangiro mu Murenge wa Nyakarenzo, mu Karere ka Rusizi, mu Ntara y'Iburengerazuba, yapfuye.
Abo mu muryango wa nyakwigendera bavuga ko bamubuze ku Cyumweru, tariki ya 16 Ugushyingo 2025, babimenyesha ubuyobozi.
Ku Cyumweru nibwo Niyonsenga yavuye gusenga abwira umugore we ko agiye gutembera ariko ntiyagaruka, abo muryango babonye atagarutse bahise bimenyesha ubuyobozi.
Ku wa Kabiri, tariki ya 18 Ugushyingo 2025, mu masaha ya Saa Tanu z'amanywa (11h00') ni bwo abaturage bahuruje bavuga ko babonye umurambo nyakwigendera mu isumo ryo mu Kamakiga ritanudakanya Akagari ka Rusambu na Karangiro muri Nyakarezo yubamyemo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyakarenzo, Dushimimana Jean Baptiste, yemeje aya makuru, avuga iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane icyamwishe.
Amakuru avuga kuri uwo musozi hasengerwaga ariko Leta ikaza kuhafunga, mu gihe bamwe mu baturanyi ba Niyonsaba, bavuga ko yarasanzwe arwara igicuri bagakeka ko cyaba aricyo cyamwishe.
Ubuyobozi buvuga ko icyo nyakwigendera yazize kizemezwa na muganga kuko umurambo we wahise ujyanwa kwa muganga kugira ngo ukorerwe isuzumwa mbere y'uko ushyingurwa.
Nyakwigendera Niyonsaba Innocent, yasize umugore n'abana bane.
Inkuru irambuye mu buryo bw'amajwi n'amashusho