Umukozi ukora amasuku mu busitani (Umuplanton) bwo mu Mujyi wa Bannewitz mu Budage yabonye zahabu zifite agaciro k’Amayero ibihumbi 30, (ni ukuvuga arenga miliyoni 50,5 Frw) ari gukata ibyatsi mu busitani.
Ibitangazamakuru byo mu gihugu cy'u Budage byavuze ko kugeza ubu inkomoko y’iyo zahabu itaramenyekana.
Umuvugizi wa Polisi, Marko Laske, yavuze ko "mu myaka 20 ntabwo nigeze mbona ibintu nk’ibi. Ntibikunze kubaho ko umuturage ahamagaza polisi avumbuye ikintu nk’iki."
Byatangajwe ko uyu mukozi yakataga ibyatsi mu busitani abona ibintu bishashagirana, arebye neza abona zahabu umunani ahita amenyesha ubuyobozi.
Meya w’Umujyi wa Bannewitz akibona uyu mutungo yatangaye cyane avuga ko bitumvikana.
Ubu zahabu zatowe n’umukozi ushinzwe isuku zibitse kuri Sitasiyo ya Polisi ya Dresden mu gihe hagishakishwa inkomoko yazo.
Biteganywa ko nihashira amezi atandatu hatamenyekana inkomoko yazo cyangwa nyirazo zizasubizwa Umujyi wa Bannewitz.
Ubuyobozi bw’Umujyi bwavuze ko nizigurishwa amafaranga azavamo azifashishwa mu bikorwa biteza imbere imikino ariko n’umuturage wazivumbuye akazagira umugabane ahabwa.
Like This Post? Related Posts