• Amakuru / MU-RWANDA


Umusaza witwa Simbizi Sylvestre w’imyaka 76 y'amavuko wo mu Karere ka Nyamasheke, yasanzwe mu mugezi wa Nyirabanda yapfuye, avuye kuvumba inzoga ku muvandimwe we witwa Nzabamwita Cyprien utuye mu Mudugudu wa Bwanama, mu Kagari ka Mutongo, mu Murenge wa Cyato, uhana imbibi n’uwo yari atuyemo.

Simbizi yari atuye mu Mudugudu wa Gahisi, mu Kagari ka Gakenke, mu Murenge wa Rangiro, mu Karere ka Nyamasheke, mu Ntara y'Iburengerazuba.

Umugore wa nyakwigendera Simbizi, avuga ko ubusanzwe umugabo we n’umuvandimwe we, iyo umwe yahishe urwagwa undi ajya kumuvumba, akaba yaragiye kumuvumba ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Ugushyingo 2025, ariko ntiyagaruka.

Yagize ati:"Nzamwita yatubwiye ko batandukanye mu ma Saa Cyenda z’igicamunsi (15h00'), abona umugabo wanjye atashye ariko ntiyageze hano mu rugo. Twabonye adatashye tugira ngo akayoga kamuganje ararayo yanga gutaha yasinze ngo ataba yanagirira ibibazo mu nzira."

Yakomeje avuga bakomeje gutegereza umusaza Simbizi kugeza ku Cyumweru ariko nabwo ntibamubone.

Ati:"Bukeye ku Cyumweru ku wa 16 Ugushyingo 2025, na bwo bwira tutamubonye dutangira kugira amakenga duhamagara Nzamwita tumubaza niba baba bakiri kumwe, araduhakanira, avuga ko umunsi yamugezeho ari wo yanatashyeho."

Nyuma y'uko bakomeza kumubura bahise babimenyesha Mudugudu maze na we asaba abaturage kubafasha gushakisha, bazinduka bamushakisha ku wa Mbere, tariki ya 17 Ugushyingo 2025, basanga aryamye mu mugezi wa Nyirabanda yapfuye.

Umuturanyi w’uyu muryango, avuga ko bakeka ko mu gutaha akayoga kamugezemo yashatse guca inzira ya hafi, yakwambuka ikiraro gihari akanyerera ku duti twacyo akagwa mu mugezi.

Yagize ati:"Ku mugezi wa Nyirabanda hari ikiraro kitakinyurwaho n’abaturage benshi kuko hari mu manegeka barahimurwa. Hari ikiraro kinyurwaho n’abajya banava mu Mirenge ya Cyato na Rangiro bahanyura nta kibazo. Iyo imvura yabaye nyinshi umugezi uruzura uhanyuze akaba yanyerera kuri utwo duti akagwamo. Ni byo dukeka byabaye kuri uriya musaza Simbizi."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rangiro, Mutesa Claude, yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, avuga ko bagiye kwifashisha inzobere mu by’ibiraro, hakarebwa niba icyo kiraro cyakurwaho cyangwa kikubakwa neza.

Yagize ati:"Hagati aho turasaba abaturage kudapfa kuhanyura cyane cyane imvura ihise kuko uduti tukiriho tuba tunyerera cyane n’umugezi wuzuye ku buryo byateza impanuka byoroshye."

Mutesa yakomeje avuga ko ubuyobozi bugiye kureba niba bwakuraho icyo kiraro cyangwa bukagisana neza.

Ati:"Tugiye kureba niba twakihakura kuko n’ubundi nta baturage bakihatuye, abashaka kwambuka bagaca ku cyiza gihari, cyangwa niba cyakubakwa neza kigakomeza gukoreshwa."

Abaturage b’imirenge itandukanye yo mu Karere ka Nyamasheke, nka Shangi, Bushenge n'indi, mu bihe bitandukanye bagiye bagaragaza impungenge baterwa no kubabatagira ibiraro bituma iyo imvura iguye ari nyinshi abana basiba ishuri cyangwa bakarara aho bagiye kwiga. Ndetse rimwe na rimwe hakaba n'abagwa muri iyo migezi bakahasiga ubuzima ariko kugeza ubu ntakirakorwa ngo izo mpungenge z'abaturage zishire.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments