Basketball: U Rwanda rwakatishije itike ya ½ cya AfroCan

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-07-14 06:04:39 Imikino

Yanditswe: na MIHIGO Sadam Mkude

Kuri uyu wa Kane, tariki 13 Nyakanga 2023 Nibwo Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yabonye itike yo gukina ½ cy’Irushanwa Nyafurika ry’abakina imbere ku Mugabane AfroCan itsinze iya Angola amanota 73-63.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatangiye neza uyu mukino itsinda amanota menshi, bidatinze agace ka mbere karangiye u Rwanda ruyoboye umukino n’amanota 23 kuri 19 ya Angola.

Mu gace ka kabiri, amakipe yombi yatangiye kwigana bikomeye bituma amanota yatsindwaga ku mpande zombi agabanuka.

U Rwanda rwakomeje kuyobora umukino rusoza n’agace ka kabiri rutsinze Angola amanota 15-13.

Igice cya Mbere cyarangiye u Rwanda rwatsinze Angola amanota 38-32. Angola yavuye ku ruhuka yikubise agashyi itsinda amanota menshi mu gihe abakinnyi b’u Rwanda bari batangiye guhusha amanota atatu cyane. Aka gace karangiye Angola igatsinze ku manota 21 kuri 13 y’u Rwanda.

Muri icyo gihe Angola yinjiye mu gace ka nyuma iyoboye umukino. Iminota itanu ya mbere yako iyi kipe yakinaga neza ndetse igaragaza ak’inda ya bukuru.

Habura iminota ibiri n’amasegonda 45, ikinyuranyo cyari inota rimwe gusa. Angola yari ifite 63-62 y’u Rwanda.

Nshobozwabyosenukiza Jean Jacques Wilson yatsinze amanota atatu yahise afasha u Rwanda kuyobora umukino.

Ku rundi ruhande Angola gutsinda amanota atatu byari byanze ndetse na ’lancer franc’ yabonaga nazo ikazihusha.

Mu munota wa nyuma w’umukino, Ntore yazamukanye umupira neza awuhereza William Robeyns atsinda amanota abiri neza. Uyu mukinnyi yahise atsinda neza na ’lancer franc’ ebyiri yabonye u Rwanda rusa nk’urwizeye intsinzi.

Aba bakinnyi bakinnye neza amasegonda ya nyuma y’umukino ndetse umukino urangira u Rwanda rutsinze Angola amanota 73-63.

Iyi ntsinzi yahesheje u Rwanda itike y’imikino ya ½ aho ruzahura na Côte d’Ivoire kuri uyu wa Gatanu, tariki 14 Nyakanga 2023.

Undi mukino wa ½ uzahuza na Ikipe y’Igihugu ya Maroc na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ingimbi z’u Rwanda zatangiye neza Igikombe cya Afurika

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Ingimbi zitarengeje imyaka 16 yatsinze iya Tunisia amanota 78-59 mu mukino wa mbere w’Igikombe cya Afurika.

Wari umukino wa mbere w’Igikombe cya Afurika iri kubera muri Tunisia.Ni umukino u Rwanda rwihariye kuko rwawuyoboye kuva utangiye kugeza urangiye.

Agace ka mbere iyi kipe yagatsinze ku manota 21 ku 10 ya Tunisia. Yakomerejeho no mu ka kabiri ndetse yongera ikinyuranyo cyane kuko igice cya mbere cyarangiye u Rwanda rwatsinze Tunisia amanota 40-19.

Tunisia yavuye ku ruhuka igarukana imbaraga yitwara neza itsinda agace ka gatatu ku manota 23 kuri 16.

U Rwanda rwagarutse mu gace ka nyuma rwikubise agashyi rukomeza kongera ikinyuranyo ndetse no gushimangira intsinzi.

Muri rusange uyu mukino warangiye u Rwanda rwatsinze Tunisia amanota 78-59.

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Habiyaremye Patrick yavuze ko intsinzi ya mbere yahabaye icyizere.

Yagize ati "Twishimiye iyi ntsinzi cyane. Tugiye gutegura umukino w’ejo dufitanye na Mali kugira ngo nabwo tuzabe dukomeye."

Muri iyi mikino, u Rwanda ruri mu itsinda rya mbere hamwe na Tunisia, Côte d’Ivoire, Angola ndetse na Mali.



Related Post