• Imyidagaduro / IBITARAMO

 

Umuhanzi Abijuru Lewise  wamenyekanye nka Papa Cyangwe ugeze kure  imyiteguro ye  yo kumurika alubumu ye  ya Kabiri yakiriwe na  Minisitiri w’Urubyiruko n’iterambere  ry’Ubuhanzi  Bwana Utumwatwshima  Jean Népo Abdallah  mu biro bye.

 Ku gicamunsi cyo  kuri uyu wa kabiri tariki  ya 18 Ugushyingo  2025 nibwo uyu muhanzi abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga yashyize hanze amafoto ari kumwe na bamwe mu bamufasha  bakiriwe nuwo muyobozi

Papa Cyangwe  mu kiganiro n’umunyamakuru wa BTN Rwanda  kuri uyu wa Gatatu  yamutangarije ko  aribyo koko  yamaze gushyikiriza Minisitiri Utumatwishima ubutumire bwo kuzitabira igitaramo cye  ari gutegura ndetse amwemerera kuzamushyigikira .

Yagize  Ati  “Ntakubeshye  nasanze  Minister anzi birantungura , ambwira ko yakurikiraga n’ibiganiro nakoraga muri cya gihe cya Covid-19. Yanyemereye kuzitabira igitaramo cyanjye mu rwego rwo kunshyigikira, nabyishimiye ni ukuri.”

Nubwo hari abamukundiraga ibiganiro bye, Papa Cyangwe yanakoraga umuziki anakunzwe mu ndirimbo nka Kuntsutsu yakoranye na Juno Kizigenza,Sana, Imbeba yakoranye na Igor Mabano n’izindi nyinshi.

Mu myaka itanu amaze mu muziki, Papa Cyangwe amaze gusohora album ebyiri arizo "Live and die" yasohoye mu 2024 n’iyitwa ‘Now or never’ aherutse gusohora ari nayo azaba yumvisha abazitabira iki gitaramo bitaganyijwe ko  kizaba  tariki ya 22 Ugushyingo 2025 kikabera muri Kigali Universe aho azifatany n’abahanzi nka Riderman,Fireman ,P Fla,Yampano ,Racine , B Threy ,Zeo Trap na Hollix

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments