Mu mpera
z’icyumweru gishize ku wa Gatandatu tariki ya 15 Ugushyingo 2025
habaye umugoroba wo kwihiza umurage,Ubuhanzi n’Imideli nyafurika mu birori
byo kumurika imideli itandukanye byari
byitabiriwe n’abamurika mideli n’abanyamideli mpuzamahanga baturutse mu bihugu
bitandukanye byo muri Afurika .
Ibyo birori
byari byabereye muri Centric
Hotel I Remera byatangiye ahagan I saa Moya z’ijoro aho abari babyitabiriye
bose babanje kunyura kw’itapi itukura
berekana imideli itandukanye
benshi bari bambaye kugeza ubwo byatangizwaga ku mugaragaro n’Umuyobozi wa Ozone Entertainment yeguye uwo mu
goroba kubufatanye na NAF Model Empire Bwana Augustin
Hategekimana.
Mu
ijambo rye ry’ikaze
Bwana Augustin yabanje gushimira abantu benshi bose baje kwifatanya nabo
muri uwo mugoroba ndetse yanashimiye abaterankunga bose
babafashije kugira icyo gikorwa kigende neza
, yanashimiye kandi abamurikamideli
n’abahangamideli baturutse mu bihugu bitandukanye bemeye
kuza kumurika imideli yabo abizeza ko iyi ari intangiriro kuko ibyo bamuritse byose byatumye
benshi babaona aho uruganda rw’imideli rugeze muri Afurika .
Ahagana
kw’isaha ya Saa Mbiri n’igice abanyamideli batandukanye barimo Vamoscop, Ibrah Design 250, Berwa House
Collection, Debarakat, na Tim's Art Collection berekanye ibikorwa byabo
bitandukanye mu bwoko bwoze bw’imyambaro idoze u bintu byinshi
bigaragaza umuco nyafurika kugez ahagana I saa Ine zijoro ubwo abari aho
bose bari bamaze kwerekana ibikorwa
byabo.
Ibirori bya Agaciro Fashion Gala byari byatewe inkunga na Truth Media, Legacy Real Estate, na Dream Holidays, bafatanyije na I.P. Studio, Ibigwi International Studio, na Ebroz Studio. Bikba byari ku nshuro yabyo ya mbere bibaye mu Rwanda aho biteganyijwe ko bizajya biba buri mwaka byakunda bikaba buri gihembwe
Like This Post? Related Posts