Abaturage barema isoko rya Mukamira ryo mu karere ka Nyabihu, mu Ntara y'Iburengerazuba, baravuga ko babangamiwe no kuba ubwiherero rusange bwabaga hafi y'iryo soko bwarasenywe ntihubakwe ubundi , bikaba bituma bamwe biherera aho babonye biga teza umwanda.
Iyo ugeze ahari harubatswe ubwo bwiherero rusange bw’isoko rya Mukamira mu karere ka Nyabihu, usanga nta bugihari kuko bwasenywe, abaturage bakavuga ko nyuma y’aho ubwo bwiherero rusange busenyewe ntihubakwe ubundi bibagiraho ingaruka zikomeye kuko hari abasanga nta bwiherero rusange buhari bakiherera aho babonye.
Mu gihe hari n’abandi banga kujya gutanga igiceri cy'ijana mu bwiherero bwo mu isoko imbere maze nabo bagahitamo kwiherera inyuma y’inzu no mu mirima y’abaturage ibintu babyo biteza umwanda.
Umwe yagize ati:"Ni ikibazo gikomeye kuko iyo ugeze mu murima wawe ugasanga bahagize nk'ubwiherero urumva nk'umuturage wumva bikubangamiye. Ubwiherero rusange bwari buhari baraburitura ntituzi niba barabonye buteza umwanda, ubu rero abantu batinya gutanga igiceri cy'ijana (100Frw) mu isoko bakiherera (bituma) mu mirima yacu bikatubangamira."
Undi muturage yavuze ko batiherera mu bwiherero bw'imbere mu isoko kubera ko bisaba kwishyura igiceri cy'ijana.
Yagize ati:"Njywe narinje kwihagarika menyereye ubwiherero rusange bw'isoko, banyishyuza igiceri cy'ijana ndakibura. Ubwo kuba nta bwiherero rusange buhari bituma twandagara ku gasozi, nanjye nihagaritse aho mbonye. Ubwo se urumva bidateye isoni kugira ngo isoko rya Mukamira ribe ridafite ubwiherero rusange. Abantu bose baturuka hirya no hino ntabwo baziko mu isoko harimo ubwiherero, abandi bagira ngo n'ubwo abacuruzi gusa."
Bitewe n’iki kibazo cy’abatu bihera aho babonye bitewe n’uko ubwiherero rusange bwasenywe ntihubakwe ubundi, aba baturage bavuga ko bibagiraho ingaruka zirimo no kubateza uburwayi, bagasaba ko hakongera kubakwa ubwo bwiherero rusange hanze y’isoko kugira ngo byorohereze abaza baturutse ahandi baje kurena isoko rya Mukamira.
Icyo twifuza ni uko bagarura ubwiherero rusange kugira ngo udafite icyo giceri akabona aho yihagarika cyangwa yitumu kuko byakunda byakwanga umuntu araza akabubura agakebaguza akajya aho abonye.
Kutagira ubwiherero rusange biteza umwanda ushobora no guteza indwara kuko abana bashobora gukorakora aho abo bantu bashyira uwo mwanda bikaba byabateza indwara.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukamira, Bizimana Placide, avuga ko ubwiherero rusange bwari bwarubatswe hanze y’isoko bwafashaga abaturage ariko ngo bwaje gusenywa n’ibiza bituma haba hifashishwa ubwiherero bwo mu isoko imbere.
Yakomeje avuga ko nk’uko abaturage babyifuza ubuyobozi nabwo bugiye kureba niba hakubakwa ubundi bwiherero rusange hanze y’isoko mu rwego rwo gufasha abaturage kurushaho kugira isuku.
Yagize ati:"Hariya hantu hari harashyizwe ubwiherero rusange ndetse n'ubundi imbere mu isoko. Ariko ubwo bwo hanze bwari bwarangiritse kubera amazi y'ibiza bikanagaragara y'uko bushobora guteza impanuka kuko bwara bwatangaje guhirima ibikuta bimwe na bimwe. Bwasenywe rero kugira ngo hatazagira umuntu uhagirira impanuka. Dushobora kuzategura ubw'abagenzi bitewe n'ibyifuzo by'abaturage, tukareba ahandi hashyirwa ubwiherero rusange."
Bizimana yongeyeho ko mu gihe ubwo bwiherero rusange bwo hanze y’isoko butarubakwa, bashishikariza abaturage barema iryo soko rya Mukamira kwitabira gukoresha ubwiherero buri imbere mu soko mu rwego rwo kwimakaza isuku.
Like This Post? Related Posts