• Imyidagaduro / IBITARAMO

Bill Ruzima wari uherutse gutabwa muri yombi afite ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi yoherejwe mu kigo ngororamuco cy’i Huye mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2025.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yatangarije umunyamakuru wa BTN Rwanda  ko uyu musore yajyanywe muri iki kigo gukurikiranwa n’abaganga.

Ati “Ni byo koko, yoherejwe mu kigo cya ‘Huye Isange Rehabilitation Center’ aho agiye kwitabwaho n’abaganga kugira ngo abe yakira ingaruka zo kunywa ibiyobyabwenge.”

Uyu muhanzi wari ucumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kimihurura, yoherejwe i Huye nyuma yo gutabwa muri yombi ku wa 15 Ugushyingo 2025 akekwaho ibyaha byo kunywa no gutunda ibiyobyabwenge biri mu bwoko bw’urumogi.

Bill Ruzima akimara gutabwa muri yombi yemereye Ubugenzacyaha ko asanzwe akoresha iki kiyobyabwenge kuva mu 2022.

Uyu muhanzi watangiye kumenyekana akiririmba muri Yemba Voice, ni umwe mu bahanzi bafite izina rimaze kumenyekana mu muziki w’u Rwanda by’umwihariko agakundirwa ijwi rye n’uburyo ari umuhanga mu kwandika.

Mu minsi ishize yari yagiye kwiga mu Budage birangira atashye mu Rwanda nyuma y’imyaka itari mike ari gukurikirana amasomo, aza no gukora igitaramo yaherewemo ikaze muri Nyakanga 2025.

Azwi cyane mu ndirimbo nka Imana y’abakundana, Munda y’Isi n’izindi zikomeye.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments