• Amakuru / MU-RWANDA


Umusore wo mu Karere ka Huye w’imyaka 25 y'amavuko, yasanzwe mu giti ari mu mugozi yapfuye, bikekwa ko yaba yishwe n'abagizi ba nabi bakamumanikamo.

Ni inkuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Ugushyingo 2025, mu Kagari ka Mpare, mu Murenge wa Tumba, mu Karere ka Huye, mu Ntara y'Amajyepfo, mu masaha ya Saa Kumi n’Ebyiri (6h00'), ubwo abari batangiye kujya mu mirimo babonaga nyakwigendera ari kunagana mu giti yapfuye.

Abaturage bamubonye bavuga ko uwo musore yari asanzwe acuruza amasambusa mu isantere ya Dansingi, akaba nta muntu bajyaga bagirana amakimbirane haba mu rugo no mu baturanyi, aribyo baheraho bavuga ko ashobora kuba yishwe, aho kwiyahura.

Umwe yagize ati:"Aha i Mpare haba inzoga zitwa dundubwonko abantu benshi bazinyweye batakaza ubumuntu, kwica umuntu bikaba nta kintu bibawiye. Birashoboka ko ari bo bamwishe bakaza kumumanika."

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, avuga ko bakimara kumenya ayo makuru inzego z’ibanze zahise zitabara, umurambo wa nyakwigendera ujyanwa ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), gukorerwa isuzuma.

Yagize ati:"Amakuru y’ibanze aragaragaza ko nta makimbirane yagiranaga n’umuryango we, dutegereje ko iperereza ritanga amakuru ku cyaba cyamwishe."

Yakomeje yihanganisha umuryango wa nyakwigendera, anawizeza ko hagiye gukorwa ibishoboka byose kugira ngo bazabone ubutabera bunoze ku muntu wabo binyuze mu iperereza ryimbitse riri gukorwa.

CIP Kamanzi yasabye uwaba afite icyo azi ku by’uru rupfu wese guha amakuru inzego zibishinzwe kugira ngo iperereza ryihute.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments