• Amakuru / MU-RWANDA


Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo yavuze ko Isi idashobora kubaho neza no gutera imbere yirengagiza abagore cyane ko bagize kimwe cya kabiri cy’abayituye.

Yabigarutseho ku wa 19 Ugushyingo 2025, atangiza inama ya 46 y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize uyu muryango yateraniye i Kigali.

Iyi nama yibanze ku ruhare rw’umugore mu iterambere ry’ibihugu bigize uyu muryango mu myaka 30 ishize.

Mushikiwabo yagaragaje ko mu myaka itandukanye ibihugu bigize OIF birimo ibyagaragayemo ibibazo byo gusumbanya abagore n’abagabo.

Ati “Twigeze tuzirikana uruhare umugore akwiye kugira mu guhuriza hamwe umuryango ngo abantu babane neza? U Rwanda rurabizi. […] Nyoberwa ukuntu tutabasha kureba kure, ntitwumva kenshi mu mbwirwaruhame ko Isi idashobora kubaho yirengagiza abagize kimwe cya kabiri cy’abayituye?”

Kugeza ubu mu barenga miliyari 8,06 batuye Isi, hejuru ya miliyari 4,05 ni abagore. Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko abagore mu Rwanda barenga 51,5%.

Mushikiwabo yasabye abaminisitiri bo mu bihugu bigize OIF gukora ku buryo bagira imikorere idaheza mu buzima bwose abagore.

Ati “Ndasaba abaminisitiri kurema uburyo bushya bw’imikorere mu muryango, itagoranye, yumva neza ubushobozi bw’abagore no mu bijyanye no kwirinda no gukemura amakimbirane no mu guharanira imibereho myiza mu muryango mugari no mu ngo. Ntitukibeshye! Kugira ngo umugore agere ku ntsinzi bikeneye ubufatanye bwanyu abagabo. Mudahari ibice bikenewe ntibyaba byuzuye, ndetse ibyakorwa ntibyaba byiza.”

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda, Domitilla Mukantaganzwa, yavuze ko u Rwanda rwakoze byinshi mu guteza imbere umugore, binyuze mu bushake bw’igihugu cyahisemo ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, urugendo rwo kwiyubaka rushyira imbere uruhare rw’umugore.

Yavuze ko hashyizweho gahunda ziteza imbere uburinganire, mu nzego za Leta n’ahandi n’izishyigikira iterambere ry’umugore.

Ati “Kubera ayo mavugurura twabonye inyungu y’uruhare rw’abagore mu iterambere rya buri rwego rw’ubuzima. Mu bijyanye na politiki u Rwanda ni urwa mbere rufite Abadepite benshi b’abagore ku Isi bangana na 63,7%.”

Yavuze ko mu rwego rw’ubutabera abagore bagize hafi 50%.

Ati “Abagore bagira uruhare rukomeye mu gukemura amakimbirane no kunga umuryango washegeshwe na Jenoside. Abacamanza b’abagore bageze hafi kuri 50%.”

Mukantaganzwa wayoboye Inkiko Gacaca mu myaka 20 ishize, yavuze ko muri icyo gihe yabonye uruhare rukomeye rw’abagore mu gutanga ubutabera kandi n’ubu bagize umubare munini mu rwego rw’abunzi rukorera hirya no hino mu gihugu.

Mukantaganzwa yavuze ko mu bihugu byinshi usanga gahunda zigamije guteza imbere abagore ziri mu nyandiko, bityo hakwiye gushyirwa imbaraga mu kubivana mu nyandiko bikajya mu bikorwa.

Inama y’Abaminisitiri b’ibihugu bya OIF yitabiriwe n’abantu batandukanye bavuye mu bihugu 65.

Ni yo nama ya mbere yo ku rwego rwo hejuru muri OIF u Rwanda rwakiriye kuva uyu muryango ushinzwe.



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments