• Amakuru / POLITIKI


Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yatangaje ko iki gihugu kizagorwa no kubona inguzanyo zigifasha gushyira mu bikorwa imishinga y’iterambere, bitewe n’imyigaragambyo iherutse guhuza abamagana amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye tariki ya 29 Ukwakira 2025.

Iyi myigaragambyo yabereye mu mijyi ikomeye ya Tanzania irimo Dar es Salaam, Dodoma na Arusha, kuva ku munsi w’amatora. Abayitabiriye basabaga Leta gufungura abatavuga rumwe na yo barimo Tundu Lissu w’ishyaka CHADEMA kugira ngo bahatane na Perezida Samia.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ryatangaje ko iyi myigaragambyo yaranzwe n’urugomo ku ruhande w’abaturage n’abashinzwe umutekano, ishobora kuba yarapfiriyemo abantu barenga 1000.

Perezida Samia, ubwo yakiraga indahiro z’abagize Guverinoma nshya ya Tanzania ku wa 18 Ugushyingo 2025, yatangaje ko iyi myigaragambyo yahindanyije bikomeye isura y’igihugu mu bijyanye n’umutekano kandi ko bizakigiraho ingaruka mbi mu rwego rw’ubukungu.

Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko ubusanzwe iyo manda yabaga igiye gutangira, amahanga n’imiryango mpuzamahanga byahaga Tanzania inguzanyo ziyifasha gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere, ariko ko kuri iyi nshuro bishobora guhinduka.

Ati “Twitegaga cyane inguzanyo ziva mu mahanga ariko ibyabaye byarindimuye icyizere twari dufitiwe…Twabonaga inguzanyo kubera umutekano n’iterambere twagezeho. Ariko ishyano twikururiye rizaba imbogamizi.”

Perezida Samia yamenyesheje abaminisitiri barahiye ko ikigiye gukurikiraho ari uko Tanzania yishakamo ubushobozi mu butunzi Imana yayihaye kugira ngo izashobore kuziba icyuho cy’izi nguzanyo.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments