• Amakuru / MU-RWANDA


Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwemeje ko rwamaze gushyikiriza Ubushinjacyaha dosiye ya Nsoneye Emmanuel, Umugenzuzi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA), ukekwaho ruswa.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yemeye aya makuru, ahamya ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko uyu mugabo akurikiranwaho icyaha cya ruswa no kumena amabanga y’akazi.

Ubwo bari bamaze kumuta muri yombi, RIB yavuze ko Nsoneye Emmanuel wari usanzwe ari umukozi wa Rwanda FDA “yagiye asaba akanahabwa ruswa y’amafaranga na nyir’uruganda Dusangire Production Ltd rukora inzoga mu Karere ka Bugesera, kugira ngo asonerwe binyuranije n’amategeko mu igenzura rikorwa n’Ikigo Gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti.”

Dr. Murangira B. Thierry yongeraho ati “RIB iraburira abakora ibintu bitujuje ubuziranenge, ko bakwiye kubihagarika kuko binyuranyije n’amategeko.”

RIB yibukije abakoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite ko “ari kimwe mu bikorwa bihanwa n’amategeko bitihanganirwa na gato.”

Mu minsi mike ishize hafunzwe inganda enye zirimo Joyland Company Ltd rwatunganyaga umutobe witwa Salama, NI&P Ltd rukorera i Nyarugenge zafunzwe kubera gukora ibicuruzwa bituzuje ubuziranenge.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments