Polisi y’u Rwanda yijeje ko igiye gukurikirana ikibazo cy’abanyamahanga bikekwa ko ari abo muri Sudan bagaragaye mu mashusho bakubita umumotari mu Mujyi wa Kigali.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ubu butumwa isubiza uwagaragaje amashusho ku rubuga nkoranyambaga rwa X rwahoze rwitwa Twitter,
arimo abanyamahanga bari gushyamirana n’abamotari ndetse bari no gukubita umwe mu bamotari.
Yagerageje ko ibyo byabereye ku Gisozi, mu Karere ka Gasabo, ahazwi nka Gasave, akomeza asaba ko abo banyamahanga bakwirukanwa.
Polisi yahise isubiza ko igiye kubikurikirana kandi ko ibikorwa by’urugomo ibyo ari byo byose bitemewe.
Yagize iti:"Muraho, ibikorwa by’urugomo ibyo aribyo byose ntabwo byemewe. Abantu bose harimo n’abanyamahanga basabwa kubahiriza amategeko nk’uko bisabwa. Iyo bayarenzeho barabihanirwa hakurikijwe amategeko y’igihugu cyacu. Mwaduha nimero mukaduha amakuru arambuye kuri iki kibazo. Murakoze."
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko bagiye gukurikiranwa ababigizemo uruhare bose bagafatirwa ibyemezo.
Yagize ati:"Iki kibazo twatangiye kugikurikirana kugira ngo hafatwe imyanzuro ikwiriye kuri buri umwe wese wabigizemo uruhare!"
Ibikorwa by’urugomo mu banyamahanga baba mu Rwanda bikunze kuvugwa cyane ku banyeshuri baturuka mu bihugu birimo Sudani y’Epfo, Gabon n’abandi biga mu Rwanda usanga barangwa n’ibikorwa birimo ubusinzi, gukubita cyangwa gukomeretsa ndetse n’ubujura.
Ibyo bikorwa by'urugomo rwabo banyamahanga bikunze kwibasira cyane abamotari mu gihe babatwaye bakanga kubishyura ahubwo bakabakubita nk'uko byagiye bigaragaza mu jyabihe zitandukanye.
Muri Kamena 2025, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu mezi 12 yari ashize abanyamahanga 64 basubijwe iwabo kubera ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, mu gihe abarenga 240 bashyikirijwe inzego z’ubutabera bakekwaho ibyaha bitandukanye.