Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Minisitiri ushinzwe amavugurura n’ubufatanye bw’inzego muri Gabon, François Ndong Obiang wari umuzaniye ubutumwa bwa mugenzi we Perezida Brice Oligui Nguema.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro,
kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Ugushyingo 2025, byasobanuye ko Minisitiri Obiang yashyikirije Perezida Kagame ubutumwa bwa Perezida Brice Oligui Nguema wa Gabon.
Umubano w’u Rwanda na Gabon watangiye mu bihe bya nyuma gato y’ubwigenge. Ni ibihugu bikorana ahanini bibinyujije mu miryango mpuzamahanga bihuriyeho irimo Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’uw’ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa, La Francophonie.
Mu Ugushyingo 2024, u Rwanda ruhagarariwe n’Urwego rw’Umuvunyi, na Gabon yari ihagarariwe na Komisiyo ishinzwe kurwanya ruswa n’ibyaha by’iyezandonke, byagiranye amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya ibyaha bya ruswa.
Mu Ukwakira 2023, hatangiye ibihe bishya mu mubano w’ibihugu byombi ubwo Perezida Nguema yasuraga u Rwanda. Icyo gihe yaganiriye na Perezida Kagame ku buryo ubufatanye bwakongererwa imbaraga kandi iki kiganiro cyatanze umusaruro mwiza.
Perezida Kagame na Nguema bumvikanye ko u Rwanda na Gabon bizifatanya mu guteza imbere urwego rw’uburezi, ubucuruzi, ubukungu, ubuhinzi n’ikoranabuhanga.
Muri Gicurasi 2025, Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo kwakira indahiro ya Perezida Nguema wari uherutse gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu. Ni igikorwa cyashimangiye umubano mwiza uri hagati y'ibihugu byombi.
Like This Post? Related Posts