• Amakuru / MU-RWANDA



U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 511 bo mu miryango 153 bari barafashwe bugwate n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ukorera muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC).

Aba Banyarwanda batashye kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Ugushyingo 2025, banyuze ku mupaka munini wa La Corniche, uhuza u Rwanda na RDC. Barimo abagore 127, abagabo 32 n’abana 352.

Bakinjira mu Rwanda, basanze imodoka zibategerereje mu Karere ka Rubavu, mu Ntara y'Iburengerazuba, kugira ngo bajyanwe mu Kigo cya Nyarushishi giherereye mu Karere ka Rusizi, banyuzwamo by’agateganyo.

Abanyarwanda batashye babaga mu nkambi y’agateganyo ya Goma, nyuma yo kuva mu bice bitandukanye mu burasirazuba bwa RDC, aho bari barafashwe bugwate na FDLR.

Abenshi mu batahuka bavuga ko babuzwaga gutaha na FDLR, ubigerageje bikamenyekana akincwa, mu gihe kandi banabwirwaga amakuru y'ibihuha ko utashye akagera mu Rwanda yincwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, yibukije Abanyarwanda batashye ko bazahabwa ibyibanze bizabafasha kwibeshaho no kwinjira mu buzima busanzwe.

Yagize ati:"Bazahabwa iby’ibanze bibafasha kwibeshaho no gukorera Igihugu, kuko ari umurongo cyafashe wo kubinjiza mu muryango nyarwanda. Bazafashwa mu mishinga myinshi iri aho batuye kugira ngo babone uko batunga imiryango."

Nzabonimpa yakomeje avuga ko kuba imibare y’abataha igenda yiyongera bigaragaza ko ubukangurambaga buri gukorwa neza, kandi buri wese abigiramo uruhare, kuva ku wo mu muryango we kugeza kuwatashye ushishikariza bagenzi be gutaha.

Ibyo bazahabwa birimo amafaranga y’ibanze yo kubafasha gutangira ubuzima, aho uwatahutse arengeje imyaka 18 azahabwa 188$, uri munsi yayo ahabwe 113$ angana. Buri wese agenerwa n’ibyo kurya by’ibanze bifite agaciro k’ibihumbi 45 Frw.

Imibare ya Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA) igaragaza ko kuva mu kwezi kwa Mutarama kugeza mu Ugushyingo 2025, hamaze gutaha Abanyarwanda barenga ibihumbi bitanu, biganjemo abagore n’abana.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments