Banki Nkuru y’Igihugu yagumishije urwunguko rwayo kuri 6,75%, igipimo rumazeho amezi atatu, ndetse itangaza ko yizeye ko uyu mwanzuro uzatuma umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku masoko uguma mu mbago za 2% na 8% nk’ikigero cyiyemejwe, kandi bigatuma ubukungu bukomeza kuzamuka nta nkomyi.
BNR igaragaza ko ibiciro ku masoko
byazamutse kuri 7,1 % mu kwezi gushize mu gihe mu gihembwe cya gatatu cya
2025 byari byazamutse kuri 7,2%. Byitezwe ko uyu mwaka ibiciro bizazamuka kuri
6,9%, mu gihe mu 2026 byitezwe ko bizagera kuri 5,8%.
Guverineri
wa Banki Nkuru y’Igihugu, Soraya Hakuziyaremye, yasobanuye ko Komite ya
Politiki y’Ifaranga yafashe umwanzuro wo kugumisha “inyungu fatizo yayo ku
gipimo cya 6,75% mu mezi atatu kandi twizeye ko iki gipimo kiboneye mu gutuma
umuvuduko w’ibiciro uguma mu mbago za 2%-8% ari nako bikomeza gushyigikira
ikoranabuhanga no kugerwa ku mafaranga”.
Nubwo
mu mezi ashize ibiciro ku masoko bikomeje kuzamuka, BNR isobanura ko hari
icyizere ko bitazigera birenga igipimo cyayo.
Ati
“Ntabwo tubona aho umuvuduko w’ibiciro ushobora kurenga 8% [...] mu mibare
dukoresha twanarebye uko ibyo biciro bishobora kuzamuka iyo nk’imvururu twari
twabonye muri Tanzania zishobora gukomeza, ariko uko mubizi, zarahagaze
n’amakamyo yatangiye gukomeza…ihungabana ryari ryabayeho muri icyo cyumweru
ryarahagaze.”
Yavuze
ko hari icyizere ko umusaruro mu buhinzi byitezwe ko uzaba mwiza muri iki
gihembwe cya A, ndetse ibiciro by’ibirayi n’ibishyimbo byatangiye kugabanuka ku
masoko. Yakomeje avuga ko “ariko na none ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli
byariyongereye” mu Rwanda gusa ko hari icyizere ko bishobora kugabanyuka kuko
imibare yerekana ko ku isoko mpuzamahanga bizakomeza kugabanuka mu gihe kiri
imbere.
BNR
yasobanuye ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 7,8% mu gihembwe cya kabiri
2025, biturutse ku izamuka ryo hejuru ryagaragaye mu nzego zose z’ubukungu.
Mu
gihembwe cya gatatu cya 2025, hakomeje kugaragara izamuka ry’ibikorwa
by’ubukungu, aho igikomatanyo cy ibipimo by ubukungu biboneka mu buryo bwihuse
cyagaragaje izamuka rya 13,2% bijyanye no kwiyongera kw’ibikenerwa imbere mu
gihugu. Iri zamuka rituruka ku kwiyongera kw ibikorwa byo mu rwego rwa serivisi
n’urw’inganda
Icyuho
hagati y’ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga cyiyongereyeho gato, n’ubwo
ibyoherejwe mu mahanga byazamutse ku kigero cyo hejuru.
Mu
gihembwe cya gatatu 2025, agaciro k’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga
kazamutseho 15%, biturutse ku kwiyongera kwa kawa namabuye y’agaciro
byoherejwe, hamwe n’ibiciro byari byiza ku isoko mpuzamahanga.
Agaciro
k’ibyoherezwa mu mahanga bitari ibimenyerewe kazamutse ku muvuduko wo hejuru
unganaga na 50.5 ku ijana, bitewe ahanini no kwiyongera kwibitunganyirizwa mu
nganda z’imbere mu gihugu byoherezwa mu mahanga birimo nk’amavuta yo guteka,
ifu y’ingano, n’ibiryo by amatungo.
Ni mu
gihe agaciro k’ibitumizwa mu mahanga kiyongereye kuri 7,4% biturutse cyane ku
kwiyongera kw’ibiribwa bitumizwa hanze y’u Rwanda, by’umwihariko ibigori hamwe
n’imiti. Ibi byatumye icyuho hagati y’ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga
cyiyongeraho 2,8%.
Ku rundi ruhande, kugeza mu mpera za 2025, agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’idorall rya Amerika kagabanutseho 4,03%, rikaba igabanuka rito ugereranyije na 6,49% mu gihe nk’icyo mu 2024.