• Amakuru / POLITIKI


Ubushinjacyaha bukuru bw’u Bubiligi nyuma yo kwakira ikirego umuryango wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC uregwamo gusahura amabuye y’agaciro yo mu birombe byo mu ntara ya Katanga, bwasabye kwemererwa gusuzuma urujya n’uruza rw’amafaranga rwakorewe kuri konti za banki z’umugore wa Tshisekedi, abana be ndetse n’abavandimwe be.

Ni icyemezo Africa Intelligence yagaragaje nk’intambwe ikomeye muri ririya perereza ku muryango wa Tshisekedi riri gufata isura ya politiki, iy’ubutabera n’iy’ububanyi n’amahanga.

Ku wa 8 Nyakanga ni bwo abanyamategeko Bernard na Brieuc Maingain bahagarariye imiryango itari iya Leta yo muri Katanga ndetse n’abayobozi bane ba Sosiyete icukura amabuye y’agaciro muri Katanga ya Gécamines, batanze ikirego kiregwamo abantu icyenda bo mu muryango wa Tshisekedi.

Aba bantu icyenda bose bafite ubwenegihugu bw’u Bubiligi bashinjwa ko bagize uruhare mu “kwigarurira umutungo” no “gusahura” amabuye y’agaciro yo mu Ntara za Haut-Katanga na Lualaba.

Abatanze ikirego babashinja ibikorwa “bya ruswa, uburiganya no kwinjiza amafaranga avuye mu bikorwa bitemewe” byakozwe biciye mu micungire itagaragaza ukuri y’ahantu hatandukanye hacukurwa ry’amabuye y’agaciro mu majyepfo ya RDC.

Kuki konti za banki zigomba gusuzumwa ?

Gusaba kugenzura Konti za Banki za Madamu Denise Nyakeru n’abandi bo mu muryango wa Tshisekedi, bigize igice cy’iperereza kijyanye n’imikoreshereze y’amafaranga.

Abagenzacyaha b’Ababiligi barashaka kumenya niba hari inzira zerekeye kunyereza aamafaranga, niba hari amafaranga yaba yaravanywe mu gihugu cyangwa ishoramari ryaba ryarakozwe hifashishijwe umutungo ukekwa kuba ukomoka ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Amakuru avuga ko abagenzacyaha bakeka ko hashobora kuba harabayeho kohereza amafaranga mu bihugu bizwiho kubika ubutunzi bw’ibanga (offshore), kongera kuyashora mu Burayi, ndetse n’imikoreshereze idahura n’amafaranga abagize umuryango batangaza ko binjiza.

Kuri ubu abagize umuryango wa Tshisekedi bahakana ibyo bashinjwa.

Jacques Tshisekedi, murumuna wa Perezida, yavuze ko ibyo ashinjwa ari “ibinyoma, bidafite ishingiro kandi biteye icyasha”, ashinja imiryango itegamiye kuri Leta yabareze gukoreshwa mu nyungu za Politiki.

Intara ya Katanga ifatwa nk’umutima w’amabuye y’agaciro ya RDC akenerwa ku isoko mpuzamahanga, arimo ubutare, cobalt, lithium n’andi.

Raporo mpuzamahanga nyinshi zerekana ko igice kinini cy’amafaranga ariya mabuye yinjije hagati ya 2017 na 2024 abarirwa muri miliyari 129 z’amadolari atigeze yinjira mu isanduku ya Leta.

U Bubiligi bwatangiye gukurikirana abaregwa kubera ko bafite ubwenegihugu bwabwo.

Kuri ubu bamwe mu banye-Congo baba mu Bubiligi, hari abatangije inyandiko zisaba ko umutungo w’umuryango wa Tshisekedi wafatirwa by’agateganyo.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments