• Amakuru / POLITIKI


Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko nyuma y’intumwa bohereje i Kinshasa, mu Rwanda na Togo baganira ku ntambara imaze iminsi mu Burasirazuba bwa RDC, bahisemo gushyigikira inzira z’ibiganiro zatangiye mu gushaka igisubizo kirambye.

Ibibazo by’intambara byugarije bimwe mu bihugu binyamuryango by’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa.

Nk’urugero muri Haïti, mu bihugu bya Caraïbes no mu Burasirazuba bwa RDC hari intambara zihamaze imyaka.

Muri iyi ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC, Kinshasa ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa AFC/M23 ariko rwo rurabihakana rukanagaragaza ibimenyetso by’uko RDC ari yo ishyigikiye umutwe w’iterabwoba wa FDLR ushaka gukomeza Jenoside mu Rwanda.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru gisoza inama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ku wa 20 Ugushyingo 2025, Louise Mushikiwabo yabajijwe uruhare rwa OIF mu gukemura amakimbirane ari mu bihugu binyamuryango, by’umwihariko mu Karere k’Ibiyaga Bigari, yavuze ko ubu bafashe icyemezo cyo gushyigikira inzira y’ibiganiro yatangiye kuko irimo ibihugu binyamuryango bya OIF byinshi.

Yasobanuye ko OIF yohereje itsinda muri RDC, mu Rwanda no muri Togo ngo baganire na buri ruhande ruvugwa mu kibazo hanarebwe umwanzuro wagifatirwa.

Ati “Hari ibihugu byinshi byinjiye mu gushaka igisubizo ku kibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC, ariko twe muri OIF, nyuma y’ibiganiro byabayeho, nyuma ya raporo y’izo ntumwa twinjiye mu rugendo rwo gushyigikira abahuza bashyizweho ngo bagerageze gushaka igisubizo kuri icyo kibazo.”

Ubuhuza hagati ya RDC n’umutwe urwanya ubutegetsi wa AFC/M23 bukorwa na Leta ya Qatar, mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda na Guverinoma ya RDC bukorerwa i Washington, Qatar na Togo bikitabira nk’indorerezi muri ibi biganiro.

Mushikiwabo yavuze ko bishimira ko ibihugu binyamuryango bya OIF, nka Togo na Qatar ari byo bifite uruhare rukomeye mu buhuza ku kibazo cy’amakimbirane yo mu Burasirazuba wa RDC.

Ati “Dushyigikiye ibihugu binyamuryango biri muri gahunda yo gushaka igisubizo cy’ikibazo.”

Kugeza ubu haracyategerejwe itariki nyakuri Perezida Kagame na Tshisekedi bashobora guhurira i Washington kugira ngo basinye amasezerano y’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu, ashimangira amasezerano y’amahoro u Rwanda rwagiranye na RDC tariki ya 27 Kamena 2025.

Ku rundi ruhande mu biganiro bibera muri Qatar, ku wa 15 Ugushyingo RDC na AFC/M23 byasinye amahame shingiro azagenderwaho hategurwa amasezerano y’amahoro.

AFC/M23 yasobanuye ko inyandiko impande zombi zasinye igizwe n’amahame umunani aganisha ku gukemura impamvu-muzi z’amakimbirane yo muri RDC.

Biteganyijwe ko buri hame rizagenda riganirwaho kugeza ubwo ingingo zirigize zizubahirizwa, kandi ko hashyizweho ingengabihe ya gahunda zerekeye ku biganiro bizakorwa kuri buri hame.

AFC/M23 yavuze ko mu gihe impande zombi zizaba zimaze gukemura ibibazo bigaragazwa mu mahame yose, ari bwo AFC/M23 na Leta ya RDC bizagirana amasezerano y’amahoro ya rusange.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments