• Amakuru / MU-RWANDA


Mu ntangiriro z'iki Cyumweru (ku wa Kabiri, tariki ya 18 Ugushyingo 2025) ni bwo Kagame Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid n'umugore we, Iradukunda Elsa, basomewe n'Urukiko rwa Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho baregaga Leta y'u Rwanda kubagerekaho ibyaha.

Ni ikirego Prince Kid yatanze mu rukiko rwa Texas nyuma y'uko muri Werurwe 2025, yafatiwe muri Amerika agafungwa kuko u Rwanda rwari rwaramushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi.

Prince Kid yashyiriweho izo mpapuro nyuma y'uko ubutabera bw’u Rwanda bumuhamije ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Prince Kid yagaragarije urukiko rwa Texas ko mu gihe yari afite umushanga wa Miss Rwanda hari abantu bo mu butegetsi bashatse gutwara umushinga we ku neza arawubima bityo bamuhimbira ibyaha kugira ngo bawegukane. Aho we avuga ko bamugeretseho case zishingiye ku mpamvu za politiki.

Muri urwo rubanza Prince Kid yavuze ko hari abandi banyapolitiki batavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda bagiye na bo bashyirwaho case zibasiga icyasha nk'uko na we byamugendekeye.

Ntibyagarukiye aho gusa, kuko mu batangabuhamya yifashishije mu rubanza rwe harimo n'umwe mu barwanya ubutegetsi bw'u Rwanda, wagiye kumubera umutangabuhamya mu rukiko nk'uko amakuru agera ku Ukwezi TV abivuga.

Muri urwo rubanza kandi Prince Kid afata Miss Mutesi Jolly nk'umuntu wakoreshwaga ngo amushinje ibyaha byose yari akurikiranyweho.

Ku rundi ruhande ariko umugore we Iradukunda Elsa, yabwiye urukiko rwa Texas ko yafashwe ku ngufu  ndetse akanakorerwa iyicarubozo ubwo yari ateye intabwe ngo amenye ibyo umugabo we akurikiranyweho.

Mu isomwa ry'urubanza, Urukiko rwa Texas rwavuze ko bitashoboka ko mubyo Prince Kid yagaragarije urukiko hari kuburamo ikijyanye n'ifatwa ku ngufu ry'umugore we wamukurikiranaga ubwo yari afunze.

Umucamanze yavuze ko mu mvugo za Prince Kid n'umugore we Elsa harimo kunyuranya imvugo. Ari nayo mpamvu urukiko rwanzuye ko agomba koherezwa mu Rwanda. 

Kubwiyo mpamvu urukiko rwanzuye ko ikirego cyabo cyo gusaba ubuhungiro nta shingiro gifite ko bagomba koherezwa mu Rwanda.

Prince Kid afungiwe muri Amerika kuva muri Werurwe uyu mwaka, mu gihe umugore we, Iradukunda Elsa, ari hanze.

Urukiko rwa Texas muri Amerika rwahaye Prince Kid iminsi 30 yo kijurira icyo cyemezo cyo kumwohereza mu Rwanda ngo arangize igihano cye.

Mu gihe Prince Kid yajuririra icyo cyemezo cy'urukiko, arasabwa kwerekana ibimenyetso simusiga bigaragaza ko koko yageretsweho ibhaya yahamijwe n'inkiko z'u Rwanda.

Prince Kid yakatiwe we n’umugore we Iradukunda Elsa batari mu Rwanda kuko mu Kuboza 2022, Urukiko rwa Kigali, rwari rwamugize umwere ndetse rutegeka ko ahita afungurwa.  

Nyuma, ku wa 13 Ukwakira 2023, ni bwo Urukiko Rukuru rwakatiye Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, nyuma yo kumuhamya ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Icyo amategeko ateganya ku muntu wakatiwe n'inkiko ariko ntiyigaragaze ngo akore igihano cye

Itegeko no 68/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo yaryo ya 75 ivuga ku busaze bw'igihano cy'igifungo. 

Iyo ngingo ivuga ko igihano cy'igifungo kitageze ku mezi atandatu (6) gisaza mu gihe cy'imyaka ibiri (2).

Igihano cy'igifungo cyingana cyangwa kirenze amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka itanu (5) gisaza mu gihe cy'imyaka icumi (10).

Igihano cy'igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitari burundu gisaza mu gihe cy'imyaka makumyabiri (20). 

Igihano cy'igifungo cya burundu ku byaha bisaza gisaza mu gihe cy'imyaka mirongo itatu (30). 

Ingingo ya 77 yo ivuga ku busaze bw'igihano cy'ihazabu. Iyo ngingo ivuga ko igihano cy'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atarenze ibihumbi magana atanu (500.000Frw). Naho igihano cy'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda ari hejuru y'ibihumbi magana atanu (500.000Frw) gisaza mu gihe cy'imyaka icumi (10).

Bivuze ko mu gihe Prince Kid atarishyikiriza RCS ngo akore igihano yakatiwe, byasaba ko yazamara imyaka icumi igihano yakatiwe ndetse n'ihazabu yasabwe bigasaza. Ubwo nyuma y'iyo myaka nta kibazo na kimwe yaba afitanye n'urukiko hagendewe kuri izo ngingo zombi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments