Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza
Imana, Emile Nzeyimana uzwi nka Papa Emile yatangaje ko ari mu myiteguro yo
kurushinga n’umukunzi we Amani Chokwe Jessica bahuriye mu kazi, arushaho
kumukunda kugeza ubwo yiyemeje kubana nawe nk’umugabo n’umugore.
Mu
rugendo rwe rw’umuziki n’ivugabutumwa, Papa Emile—umuhanzi wakunzwe mu ndirimbo
zo kuramya no guhimbaza Imana, yabashije kubona urukundo atari ku rubyiniro,
ahubwo mu buzima busanzwe bw’akazi.
Ni
urukundo rwinjira mu mutima gahoro gahoro, rukura ruhinduka isezerano ryo
kubana ubuziraherezo. Yemeje ko yamaze kwiyemeza kurushinga na Amani Chokwe
Jessica, umukobwa w’inyangamugayo bahuriye mu kazi, none ubu akaba ari we yise “Fiancée.”
Papa
Emile yatangaraije umunyamakuru wa BTN
Rwanda uko byatangiye. Mu magambo
ye, yagize ati “Yego ni umunyarwandakazi ariko yavukiye muri Kenya.
Twamenyaniye mu kazi, ariko twari ahantu hatandukanye mu kazi ariko tugahuzwa
n’ibyo dukora.”
Uyu
mugabo wubatse izina mu muziki wa Gospel avuga ko bwari ubucuti busanzwe, ariko
buza gufata indi ntera uko iminsi yicuma.
Amani
Jessica, uko yakomeje kugenda amumenya byimbitse, yamweretse umutima mwiza,
gukorera hamwe no gushyigikirana—ibintu Papa Emile yavuga ko ari byo
byamushimangiye icyizere cyo kumugira umufasha mu buzima.
Mu
magambo yuje ishyaka, Papa Emile avuga ko atigeze abihubukira. Yatangiye
kubanza kumva neza uwo ari we, uko ateye, icyerekezo cye n’indangagaciro ze.
Nyuma
y’igihe kinini bamaze bakundana, yaje gufata umwanzuro wo kwitegura kumwambika
impeta—intambwe ikomeye mu buzima bw’abitegura kurushinga. Ati;
“Narushijeho kumukunda, mbona rwose ko ari umuntu ufite imico myiza. Ubu ni
fiancée.“
Uyu
muhanzi avuga ko ibyo kuganira n’ababyeyi ba Jessica byose byarangiye, kandi ko
babahaye umugisha. Jessica ni umunyarwandakazi wavukiye muri Kenya,
aranahakurira. Yaje gukorera mu bikorwa bitandukanye bifitanye isano n’umurimo
Papa Emile akora, maze bahava bagirana ubucuti bw’umwuga bwaje guhinduka ubwa
hafi.
Ku
rundi ruhande, imyiteguro irarimbanyije. Umuryango, inshuti n’abakunzi b’aba
bombi batangiye kwitegura umunsi w’ibyishimo, aho Papa Emile avuga ko ubukwe
bwabo buteganyijwe mu ntangiriro z’umwaka utaha. Ati: “Turi guteganya ubukwe
mu ntangiriro z’umwaka utaha. Ibyerekeye ababyeyi be narabirangije kare. Ubu ni
ugutegura umunsi nyirizina.”
Nubwo
atatangaje itariki nyayo, icyizere cy’uko bazabukorera mu Rwanda ni cyose. Ni
ubukwe buzarangwa n’ubusabane, indirimbo n’umuhundo wa Gospel, dore ko Papa
Emile atazabura kuririmba indirimbo ze zimaramaza imitima.
Papa
Emile ni umwe mu bahanzi bamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana, akaba
na Producer. Ku wa 21 Nzeri 2023, umugore we wa mbere witwa Ineza Parfine
yitabye Imana, ibyasize agahinda kadashira mu mutima we.
Uyu
mugabo yamenyekanye birushijeho mu ndirimbo zihimbaza Imana nka ‘Mbayeho’,
‘Guhinduka birashoboka’, ‘Uri amaso yanjye’ n’izindi nyinshi.
Papa
Emile amaze gushyira ku isoko Album zitandukanye zirimo iyitwa ‘Mbayeho’, ‘Muvuzuko’,
‘Izabikora’, ‘Ubuzima bwiza’, ‘Hakuna akujuae’ ndetse na ‘what a shock’.