Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi
n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe
Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, asobanurirwa amateka yagejeje kuri Jenoside
n’ingaruka zayo, ndetse n’urugendo rw’ubwiyunge no kwiyubaka kw’igihugu mu
myaka 31 ishize.
Minisitiri Prévot n’itsinda bari kumwe, basuye Urwibutso rwa
Jenoside rwa Kigali kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2025, bunamira inzirakarengane z’Abatutsi
zishyinguye muri urwo rwibutso.
Mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga, Urwibutso rwa
Jenoside rwa Kigali rwatangaje ko "Iri tsinda ryasobanuriwe amateka
yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi: ibyayiteye, ukuri kuri yo, ndetse
n’ingaruka zayo, tutibagiwe urugendo rw’u Rwanda mu bwiyunge no kwiyubaka mu myaka
31 ishize."
Nyuma yo gusura ibice byose bigize uru rwibutso, Minisitiri
Prévot, yavuze ko yongeye gushengurwa n’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati "Mu izina rya Guverinoma n’abaturage b’u Bubiligi,
nongeye kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda. Gusura
uru rwibutso ni ukwiyibutsa ibihe bibabaje kandi bikomeye by’akababaro
byashegeshe ubutwari n’ubumuntu bwacu. Ni inshingano yacu twese kwirinda ko
amakuba nk’aya yongera kubaho, yaba muri aka karere cyangwa ahandi hose ku Isi."
Yakomeje yizeza ko u Bubiligi buzakomeza gukora ibishoboka byose
kugira ngo buhangane n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ati "U Bubiligi buzakomeza iyo ntego n’umwete wose.
Kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside biri mu by’ingenzi, kimwe no
gukurikirana mu nkiko zo mu Bubiligi abakoze ibi byaha, kuko kudahana
bidakwiriye na gato. Nshimira imbaraga n’ubushobozi by’Abanyarwanda babashije
kurenga kuri aya mateka mabi bakubaka none n’ejo hazaza hashingiye ku bumwe,
icyubahiro n’iterambere."
Minisitiri Maxime ari mu Rwanda, aho yitabiriye Inama ya 46
y’Abaminisitiri b’ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF,
iri kubera i Kigali.