Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatembereje
mu rwuri rwe ruri I kibugabuga mu karere
ka Bugesera , Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani,
ndetse amugabira inka zo mu bwoko bw’Inyambo nk’ikimenyetso cy’Umuco Nyarwanda
gisobanura ubushuti n’umubano mwiza hagati y’abayobozi bombi hamwe n’ibihugu
byabo.
Ni amakuru yatangajwe
n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) ku mugoroba wo kuri uyu wa
Kane, tariki ya 20 Ugushyingo 2025.
Umuyobozi w’Ikirenga
wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ari mu Rwanda kuva kuri uyu wa Kane
mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri rugamije gukomeza gutsura umubano
utajegajega ibihugu byombi bisanzwe bifitanye cyane cyane ushingiye ku bukungu
no mu bubanyi n’amahanga.
U Rwanda na Qatar
bafatanya mu mishinga itandukanye y’ishoramari mu bukerarugendo, bishingiye ku
bwubahane n’amahoro hagamijwe iterambere rirambye.
Uwo mubano ushimangirwa
kandi n’imigenderanire y’Abakuru b’Ibihugu ku mpande zombi.
Mu mwaka wa 2019, Emir
wa Qatar yasuye u Rwanda aho hasinywe amasezerano mu nzego zitandukanye zirimo
ubufatanye mu bijyanye n’umuco, siporo n’ubukerarugendo.
U Rwanda na Qatar
bahahirana mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere aho Qatar yagize uruhare rukomeye
mu mushinga wose wo kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri mu
Karere ka Bugesera.
Uwo mushinga witezweho
gutwara miliyari 2 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga tiriyari zisaga 2.8
z’amafaranga y’u Rwanda, kikazaba kiri ku mwanya wa kabiri mu bibuga by’indege
mpuzamahanga bigezweho muri Afurika y’Iburasirazuba nyuma y’icya Ethiopia.
Qatar Airways ifite
imigabane ya 60% muri RwandAir, ni umufatanyabikorwa w’ingenzi mu iyubakwa
ry’icyo kibuga cy’indege cyitezweho kongera urujya n’uruza
rw’abagenzi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.
Ni ikibuga cyitezweho
kuzakira abasaga miliyoni 14 buri mwaka bakinyura baza mu Rwanda n’abajya hirya
no hino ku Isi.
Mu rwego rw’umutekano
kandi, ibihugu byombi bifatanya mu bijyanye n’amahugurwa y’ingabo no guhangana
n’ibitero by’ikoranabuhanga.
Qatar ni umuhuza
ugamije kugarura amahoro n’umutekano mu Karere u Rwanda ruherereyemo,
by’umwihiriko ibijyanye n’umutekano muke mu Burasirazaba bwa Repubulika
Iharanira Demokarasi.