• Amakuru / MU-RWANDA


Umusore w’imyaka 25 y'amavuko wo mu Murenge wa Gacurabwenge, mu Karere ka Kamonyi, yasanzwe mu mugozi yapfuye, aho bikekwa ko ashobora kuba yiyahuye.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Mushimba, mu Kagari ka Kigembe, mu Murenge wa Gacurabwenge, mu Karere ka Kamonyi, mu Ntara y'Amajyepfo, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Ugushyingo 2025.

Amakuru avuga ko uwo musore witwa Dukuzeyezu Jean Damascène yasanzwe mu mugozi wa Supernet (inzitiramibu) yapfuye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko ayo makuru yamenyekanye ubwo umugabo ukora akazi k’ubudozi yakomangiraga Dukuzeyezu mu nzu yabagamo wenyine kugira ngo abike imashini ye, akabura umukingurira, arungurutse asanga amanitse mu mugozi w’inzitiramibu.

Yagize ati:"Uyu muturage yatabaje abaturage n’inzego zirimo Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) na Polisi, zirahagera zimukura muri uwo mugozi."

CIP Kamanzi yakomeje avuga ko amakuru bafite yerekana ko uyu musore nta makimbirane cyangwa intonganya yari afite n’abandi baturage.

Yavuze ko nyakwigendera yari acumbitse kandi yikoreraga ibiraka kuko yaje aho aturutse mu Karere ka Rutsiro, mu Ntara y'Iburengerazuba, ari naho akomoka.

CIP Kamanzi avuga ko basanze urugi rukingiye imbere, ko nta handi abantu bangije kugira ngo bivugwe ko baba bamwishe.

Umurambo wa nyakwigendera wahise woherezwa mu Bitaro bya Remera Rukoma kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y'uko ushyingurwa.

Inzego z’umutekano n’iz’ibanze zahumurije abaturage, ndetse umuryango wa nyakwigendera utuye mu Karere ka Rutsiro umenyeshwa iby’urwo rupfu rw'umwana wabo.

Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ushinzwe ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe, Dr. Iyamuremye Jean Damascène, muri Nzeri 2025, yatangaje ko mu bitera abantu gutekereza kwiyahura harimo amakimbirane yo mu muryango, kubura ubufasha mu muryango, ibibazo by’amikoro, indwara zo mu mutwe, agahinda n’indwara zidakira.

Yagize ati:"Umubabaro w’amarangamutima abantu baba bafite mu gihe cy’akababaro ntukunda kugaragara kugeza igihe ugeze ku kigero cyo hejuru. Ni yo mpamvu kuganira kuri ibyo bibazo ari ingenzi. Dushishikariza abantu kudahangana n’ibibazo bonyine, kuko n’ibiganiro bisanzwe bishobora gufasha umuntu gukira."

Imibare itangazwa na RBC igaragaza ko umubare w’abagerageje kwiyahura mu Rwanda wageze ku bantu 602 mu mwaka ushize wa 2024, kandi 51,3% ari abafite imyaka iri hagati ya 19 na 35.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments