Umuhanzikazi w’umunya Nigeria Tiwa Savage, yagaragaraje ko ruswa y’igitsina nk’imbogamizi ikomeye ku
bahanzikazi ibadindiriza ibikorwa by’umwihariko muri Nigeria, ahishura ko na we
yayatswe abyanze abura akazi.
Ni ibintu bikunze kugarukwaho mu
myidagaduro yo muri icyo gihugu haba mu bakinnyi ba Filime cyangwa abanyamuziki
n’ahandi.
Ubwo yari mu kiganiro n’ikinyamakuru
kitwa Entertainment Week Africa, Savage yagaragaje ko hari amahirwe aherutse
gutakaza yo gukorana n’imwe muri kompanyi kubera gusabwa kuryamana
n’umuyobozi wayo we akabyanga.
Yagize ati: “Bambwiye ko niba
ntagiye kubonana n’umuyobozi ‘Chairman’ ubwe ntazashyirwa ku rutonde
rw’abazaririmba, kandi ko ntasinya amasezerano nk’umuhanzi uzakorana
na bo, kuko nanze kujyana i Dubai n’umugabo uri mu buyobozi bw’iyo
kompanyi twagombaga gukorana.”
Savage avuga ko yababajwe n’uko
impano n’ubushobozi bye byateshejwe agaciro ahubwo bakabona ko umubiri we
ari we ukwiye kumuhesha byose.
Ati: “Nagowe no kumva uburyo umubiri
wanjye ari wo wagaragaraga cyane mbere yo kwizera impano n’ubushobozi
bw’ibindimo ari na byo byari bikenewe birababaza cyane.”
Si ubwa mbere uyu muhanzikazi
agaragaraje ko muri Nigeria abahanzikazi bahura n’icyo kibazo ku buryo mu
Ukwakira 2024, yigeze kuvuga ko mu muziki wa Nigeria hari abantu bakora ibyaha
bisa neza nk’ibyo P’Diddy akurikiranyweho birimo ihohotera rishingiye ku
gitsina.
Like This Post? Related Posts