Kuri uyu wa kane tariki ya 20 Ugushyingo 2025 u Rwanda rwakiriye abandi banyarwanda
511 bari barashimuswe n’umutwe
wa FDLR, umutwe w’iterabwoba
wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakaba bari bari mu
gihugu cya Repubulika Iharanira
Demokarasi ya Congo (RDC).
Aba baturage, baturutse mu miryango 153, binjiye mu Rwanda banyuze ku
mupaka wa La Corniche uhuza
ibihugu byombi. Muri bo harimo 127
b’abagore, 32 b’abagabo, n’abana
352.
Bakigera I Rubavu
bafashe imodoka zabajyanye ku Kigo
cya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi, aho bagiye guhabwa ubufasha
bw’igihe gito. Bari babaye mu nkambi y’agateganyo i Goma nyuma yo kwimurwa mu
bice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa RDC.
Deogratias
Nzabonimpa, umuyobozi wungirije w’Akarere ka
Rubavu ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yabwiye aba bari bamaze gutaha ko
bazahabwa ubufasha bw’ibanze bubafasha kongera kwinjira mu muryango nyarwanda.
“Baza guhabwa ubufasha bw’ibanze
bubafasha kubaho no kugira uruhare mu kubaka igihugu binyuze mu nzira
iteganyijwe yo kubasubiza mu muryango nyarwanda,” yavuze Nzabonimpa.
“Bazanafashwa binyuze mu mishinga y’aho batuye kugira ngo bafashe imiryango
yabo.”
Nzabonimpa yavuze ko kuba umubare
w’abagaruka urushaho kwiyongera bigaragaza intsinzi y’ubukangurambaga bugamije
gushishikariza Abanyarwanda bari mu gihirahiro gutaha, bushyigikiwe n’imiryango
n’abaturage.
Abantu bakuru barengeje imyaka 18 bazahabwa $188 buri wese, naho abatarageza ku myaka 18 bakazahabwa $113.
Bose kandi bazahabwa n’ibiribwa by’ibanze bifite agaciro ka 45,000 Frw.
Like This Post? Related Posts