• Amakuru / MU-RWANDA


Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abaturage batatu bo mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye bakekwaho kumenya amakuru y’urupfu rwa Murindabigwi Patrice wishwe akubishwe ariko ntibabivuge.

Abafunzwe harimo abagore babiri bakekwaho guhishira abagabo babiri bagize uruhare mu kwica uwitwa Murindabigwi.

Harimo kandi umugabo wabonye Murindabigwi akubitwa akanga kumutabariza.

Aba baturage batawe muri yombi ku wa 20 Ugushyingo 2025. Ubwicanyi bakekwaho bwabaye ku wa 18 Ugushyingo 2025.

Uwari usanzwe ari Umuyobozi w’Umudugudu wa Buhoro yafunzwe azira ko yahawe amakuru n’umwe mu baturage witwa Hakizimana Theogene wamubwiye iby’iki kibazo, aho kugira ngo atange amakuru ku nzego z’ubutabera ahitamo kubagira inama yo gutoroka.

Umugore umwe mu batawe muri yombi yahamirije RIB ko Nsabimana Nepomuscène yamwibwiriye ko yishe Murindabigwi, akamugira inama yo gutoroka ubutabera ndetse kugeza ubu uyu mugabo ntabwo yari yaboneka. RIB igaragaza ko ikomeje ibikorwa byo kumushakisha.

Itegeko rivuga ko umuntu wese umenya ko icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye kigiye gukorwa cyangwa cyakozwe ntahite abimenyesha inzego zishinzwe umutekano, cyangwa iz’ubuyobozi, iz’ubutabera kandi byari kukibuza gukorwa cyangwa kugabanya ingaruka zacyo, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka n’ihazabu y’ibihumbi 100 Frw ariko itarenze ibihumbi 300 Frw.

Ni mu gihe uwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga kandi yashoboraga kumutabara ubwe cyangwa kumutabariza ntibigire ingaruka kuri we cyangwa ku bandi, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 300 Frw ariko itarenze ibihumbi 500 Frw.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments