• Amakuru / POLITIKI


Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ritazajenjekera ingabo z’u Burundi zikomeje kwica abaturage b’Abanye-Congo zikoresheje uburyo burimo ubwo kubicisha inzara.

Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, yatangarije abanyamakuru ko iri huriro riri ku rugamba rwo gukemura ibibazo by’Abanye-Congo, bityo ko uzarwivangamo atazihanganirwa.

Yagize ati “Turi gukemura ibibazo by’Abanye-Congo kandi uwivanga mu bibazo by’Abanye-Congo abangamiye amahoro, ibyo ntitwabyihanganira.”

Mbonimpa yasobanuye ko ingabo z’u Burundi zagize uruhare mu gitero cyagabwe ku mudugudu wa Nturo na Ngungu muri Teritwari ya Masisi, kandi ko ubu zikomeje gufungura inzira abatuye mu gice cya Minembwe banyuragamo bajya ku masoko.

Ati "Murabizi ko duhanganye n’u Burundi. Abasirikare b’u Burundi basenye umudugudu wa Nturo muri Masisi. Baduteye muri Ngungu, bakorera abasivili ubugizi bwa nabi. Kugeza n’uyu munsi, bagose Minembwe, babuza abasivili kujya ku masoko kugura ibicuruzwa bya ngombwa.”

AFC/M23 yatangaje ko iyo ingabo z’u Burundi zishatse guhangana na yo, izifata nk’umwanzi kimwe n’ingabo za RDC. Ati “Iyo zije imbere yacu nk’ingabo ziturwanya, tuzifata nk’ingabo ziturwanya.”

Ingabo z’u Burundi zikorera muri RDC hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare ibihugu byagiranye mu 2022, avugururwa muri Kanama 2023. Byitwa ko zagiye kurwanya imitwe yitwaje intwaro.

Kuva tariki ya 16 Ukwakira 2025, ingabo z’u Burundi zafunze inzira zose zihuza Minembwe n’amasoko bajyaga guhahiramo. Ibi byatumye ubuzima bugorana kuko n’ushobora kubona ibicuruzwa, ahendwa cyane.

Umufuka w’isukari waguraga Amadolari 180, wageze ku Madolari 600, umunyu waguraga Amadolari 25 ugera ku Madolari 250, umuceri waguraga Amadolari 50 ugera ku Madolari 250, agakarito k’isabune kaguraga Amadolari 18 kagera ku Madolari 50.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments