• Amakuru / MU-RWANDA


Impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa HOWO yagonze inzu yarimo abana bane na nyina, abana babiri muri bo bahita bitaba Imana naho abandi barakomereka.

Iyo mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Gasagara, mu Kagari ka Gasagara, mu Murenge wa Gikonko, mu Karere ka Gisagara, mu Ntara y'Amajyepfo, mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Ugushyingo 2025.

Abaturage batuye muri ako gace bavuze ko iyo mpanuka yabaye ubwo imodoka yo mu bwoko bwa HOWO yarenze umuhanda maze igonga inzu y’umuturage irimo umuryango ugizwe n’umubyeyi n’abana be be bane maze abana babiri muri bo bahita bahasiga ubuzima.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko Polisi yihutiye kugera ahabereye impanuka maze abakomeretse bajyanwa kwa muganga, mu gihe imirambo yaba nyakwigendera yajyanywe gukorerwa isuzuma naho umushoferi wari uyitwaye atabwa muri yombi.

Yagize ati:"Polisi yatangiye iperereza kugira ngo harebwe icyateye iyo mpanuka by’umwihariko, n’ubwo bigaragara ko yatewe n’imiyoborere mibi y’umushoferi."

Imodoka yakoze impanuka yari itwaye umucanga. Naho abana babiri bapfuye ni abakobwa barimo uwari afite imyaka 11 y'amavuko n'undi imyaka 6 y'amavuko.

Polisi yihanganishije umuryango wabuze ababo kandi ikomeza kuwufata mu mugongo.

Polisi isaba abakoresha umuhanda bose gukora ibishoboka byose kugira ngo bubahirize amategeko, by’umwihariko abayobozi b’ibinyabiziga kuko muri gahunda ya ‘Turindane Tugereyo Amahoro’ buri wese akwiye kumva ko ibyo asabwa agomba kubyubahiriza.

Mu byo umuyobozi w'ikinyabiziga asabwa harimo kubahiriza ibyapa, kubahiriza umuvuduko, kureba ko atabangamiye abandi n’ibindi byose agomba kubigira ibye, kuko umutekano uhera ku muntu ku giti cye, n’abandi basangiye umuhanda kuko utabyubahirije bigira ingaruka mbi.

Polisi y’u Rwanda iherutse gutangaza ko mu mezi atatu ashize (Kanama, Nzeri n'Ukwakira) mu Ntara y'Amajyepfo habaye impanuka 65 zaguyemo abantu 53, umubare munini w’izo mpanuka n’abahitanywe na zo ukaba wihariwe n'Akarere ka Kamonyi.

Imodoka zo mu bwoko bw’amakamyo n’inini ni zo ziganje mu guteza impanuka no gukora impanuka muri rusange mu mihanda.

Imibare itangazwa n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, igaragaza ko mu Rwanda haba impanuka zibarirwa hagati ya 13 na 15 ku munsi.

Ni mu gihe mu mwaka ushize wa 2024, mu Rwanda habaye impanuka zo mu muhanda zisaga ibihumbi 9, zikaba zarahitanye ubuzima bw’abantu 350.



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments