• Amakuru / MU-RWANDA


Polisi y’u Rwanda yemeje ko yarashe umusore witwa Ruberintwari Nelson w’imyaka 33 y'amavuko wari mu bwihisho nyuma yo gukekwaho ko ari we wishe uwari umukunzi wakoraga mu kabari gaherereye mu murenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro.

Inkuru y’urupfu rw’umukobwa witwa Umutoniwase Diane (Mutoni) wishwe n’abantu batahise bamenyekana, yamenyekanye mugitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya arabaye 21 Ugushyingo 2025, mu Mudugudu wa Cyugamo, mu Kagari ka Gako, mu Murenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali.

Amajwi yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, Ruberintwari yumvikana avugana n’umusore n’umukobwa b’inshuti ze, bamubaza icyamuteye kwica Umutoniwase Diane bari inshuti.

Uwo musore avuga ko yagiye kureba Ruberintwari nyuma yo kumva amakuru y’uko ari we wishe ''Umutoniwase."

Ruberintwari muri icyo kiganiro yumvikana avuga ko "yakundaga Umutoniwase, …aho avuga ko yagiranye ikibazo na we kuko yamwimye amafaranga…"

Muri icyo kiganiro yagiranye n’abo bantu b’inshuti ze kuri telefoni, Riberintwari yavuze ko mu mvira yagwaga (ku wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo 2025) yavuye mu rugo yambaye botte, yambara ikoti, anywa inzoga ya Gilbis, nyuma ananywa iyitwa Martin, ariko ngo yari afite icyuma mu ikoti ati:"mu mutwe wange byari byivanze".

Riberintwari yakomeje avuga ko ari we wishe Umutoniwase Diane mu buryo bwa kinyamaswa, ko nta wundi wamumufashije.

Abazi Umutoniwase Diane bavuga ko yari umuntu mwiza, utagira uwo abangamira. Bati:"Yari umuntu mwiza uko yasaga inyuma ni nako yasaga imbere."

Ruberintwari wavuganaga n’inshuti ze kuri telefone avuga ko yishe uwari umukunzi we Umutoniwase Diane amujijije amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300Frw.

Inshuti ye (Riberintwari yayibwiraga mabanga ye yose), imubwira ko yakosheje kwica umuntu amujijije ayo mafaranga, ndetse imwibutsa ko hari umugore babyaranye ntibabana kandi ngo ntiyamwishe, none akaba yihekuye yica inshuti ye, asize umwana yabyaye, n’umwana inshuti ye Diane yari afite, bombi abasize ari imfubyi.

Izo nshuti za Ruberintwari zamusabaga kwishyikiriza inzego z’ubutabera, by’umwihariko Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) akajya kwirega, ariko undi yari yihishe, ni na we wabasabye gufata amajwi y’ikiganiro bagiranye.

Riberintwari yabwiye inshuti ze ko "yari amaze igihe yaratekereje gukora ariya mahano" kandi ngo yanasize yanditse urwandiko rw’impamvu yabikoze.

Ruberintwari Nelson yarwanyije inzego z'umutekano araraswa

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamdun, yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu, tariki 22 Ugushyingo 2025, mu masaha cya Saa Tanu n’igice za mugitondo (11hh30 a.m), mu Murenge wa Fumbwe, mu karere ka Rwamagana, ari bwo Polisi yabonye amakuru y’uko hari umusore w’imyaka 33 y'amavuko (Ruberintwari) wari wagize uruhare mu kwica Umutoniwase Diane uhihishe.

Yagize ati:"Polisi yabonye amakuru igera aho bari bayirangiye ko ashobora kuba ari ho ari, bahageze uwo musore yanga gukingura, ….

Nyiri urugo bamusobanurira ko bari gushaka uwo muntu, araza aramukinguza. Umusore afata icyuma atangira gutera abantu ubwoba, ababwira ko umuntu uri bumwegere ari bumwice, mu gihe bakivugana gutyo ahita yitera icyuma arikomeretsa."

SP Twizeyimana yakomeje avuga ko Ruberintwari yashatse gutera icyuma n’Umupolisi ahita amurasa ahita apfa.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments