Nyuma y’uko hari bamwe mu bategura ibitaramo
badakunze kujyana ibitaramo bya gakondo ahantu hanini cyane nko muri BK Arena,
Igitaramo Kigali Dutarame cyatanze umukoro ku bandi bategura ibi bitaramo ko
umuziki gakondo ukunzwe kandi ibitaramo byawo byitabirwa.
Iki gitaramo cyabereye muri BK Arena ku wa 22 Ugushyingo
2025 cyitabirwa n’abantu b’ ingeri zose biganjemo urubyiruko, abayobozi mu
nzego z’Igihugu harimo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali; Minisitiri w’uburezi;
Minisitiri w’ubuzima n’abandi.
Uretse abo, hari abahanzi batandukanye b'amazina azwi barimo
Yvan Mziki, Dj Pius, Cecile Kayirebwa, n’abandi. Hari kandi Rocky Kimomo,
Nyambo Jessica na Kadafi Pro.
Iki gitaramo cyateguwe ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali na
MTN Rwanda, cyatanze ishusho nziza ku muziki gakondo dore ko amatike yo
kwinjira muri iki gitaramo yashize ku isoko mbere y’amasaha atatu ngo igitaramo
gitangire [Sold Out].
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yashimiye
abantu bose babonetse muri iki gitaramo aboneraho kuvuga ko umujyi uri muri
gahunda yo guteza imbere umuco nyarwanda binyuze mu bitaramo kandi ko ari
intangiriro yabyo, bizakomeza.
Ati: “Twagira ngo tubashimire ko mwabonetse muri benshi
kugira ngo twizihize umuco nyarwanda. Umujyi wa Kigali turi muri gahunda yo
guteza imbere umuco nyarwanda. Abatuye umujyi wa Kigali bakizihirwa,
bakizihirwa nyinshi, bakizihirwa byinshi, bagatunga bagatunganirwa, mwaba
mwakoreye amafaranga mukagira aho muza kuryoherwa kandi muryoherwa n’umuco
nyarwanda.”
Yashimiye urubyiruko rwitabiriye iki gitaramo n’ababyeyi
bazanye abana babo muri iki gitaramo asaba ko n’ibindi bitaramo biri imbere
bazitabira kandi n’abana bato bakazaza.
Ati: “Turagira ngo dushimire urubyiruko rwitabiriye muri
benshi, twababonye kandi dushimira ababyeyi bazaye abana babo kugira ngo
dukomeze kubatoza umuco nyarwanda. Iyi ni intangiriro y’ibitaramo byiza kandi
biryoshye mu mujyi wa Kigali.”
Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi kandi biganjemo
urubyiruko rukiri ruto. Abitabiriye bose banyuzwe cyane n'abahanzi
babataramiye. Teta Diana udakunze gutarama mu bitaramo byinshi byo muri Kigali
yataramye ati “Sinabanze.”
Ubwo Massamba Intore yaririmbaga, yatunguye Cecile Kayirebwa
wari wagize isabukuru y'amavuko, hanyuma baririmbana indirimbo “Inyange
Muhorakeye”, ibintu byazamuye amarangamutima y’abafana ibihumbi bari bitabiriye
iki gitaramo.
Nk’uko Umuyobozi w’Umujyi wa Kigai yabitangaje, ibi bitaramo bizakomeza kubaho mu rwego rwo kwizihiza no kwishimira umuco nyarwanda.
Like This Post? Related Posts