Abijuru
King Lewis wamamaye nka Papa Cyangwe yakoze igitaramo cyo kwizihiza imyaka
itanu amaze akora umuziki, gusa habamo ibibazo byatumye bamwe mu bo yatumiye
bataririmba, abandi bataha bakubita agatoki ku kandi kubera gutenguhwa
n’ibyuma.
Ni mu gitaramo cyabereye muri
Kigali Universe ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Ugushyingo 2025, kiririmbamo
abahanzi barimo abakizamuka kinitabirwa na
benshi mu bazi mu muziki narwanda nka Muyoboke Alexis n’abanyamakuru
benshi
Umwe muri bo ni Young Zaki wamamaye mu
ndirimbo yise ‘Motari’ yanaririmbye; Taykun Degree wishimiwe cyane, Hertos
wamenyekanye mu ndirimbo yise ‘Karite Jone’ yakoranye na Diez Dolla
yanishimiwe.
The Nature yaririmbye indirimbo yise
‘Umuvuno’, ‘Jumpy Boyz’ na ‘Ice Mello’ wavuye ku rubyiniro atishimye kubera ko
bamukuyeho akirimba, ndetse akanajugunya ‘micro’ atarangije indirimbo yari ari
kuririmba.
Mu bahanzi bamaze kumenyakana harimo
Racine waririmbye indirimbo zirimo iyo yise ‘Agahugu’, ‘Bizacamo [amafaranga]’
yahuriyemo na G-bruce, ‘My Guy’, ‘Nzura’ n’izindi.
B Threy wamukurikiye yaririmbye
indirimbo zirimo ‘Nyumvira’ yahuriyemo na Dj Toxxyk na Trizzie Ninety Six,
‘Dejavu’ yahuriyemo na Fifi Raya banayiririmbanye, ‘Ni e?’ yahuriyemo na
Trizzie Ninety Six, ‘Nituebue’ yahuriyemo na Bushali na Slum Drip n’izindi.
Fireman wakurikiyeho yasusurukije abari
bitabiriye mu ndirimbo zirimo ‘Abahungu ba muzika’, ‘Biha ibindi’, ‘Original’,
‘Muzadukumbura’ yakoranye na Nel Ngabo na ‘Itangishaka’ yakoranye na King James
ari na yo yasorejeho.
Papa Cyangwe wizihizaga imyaka itanu
amaze mu muziki yinjiranye ku rubyiniro n’abakobwa n’abasore bambaye
Kinyarwanda.
Ahita aririmba indirimbo ye ‘Ngaho’,
atarayisoza ibyuma bihita bizima. Mu gihe yafataga ijambo yashimiye
abitabiriye. Ati “Ndishimye kuba ndi kubabona hano ndabakunda cyane!”
Nyuma y’iminota irenga itanu ibyuma
byanze kuvuga byongeye birakora, ahita aririmba ‘Sana’ na ‘Ku Nsutsu’ yakoranye
na Juno Kizigenza.
Izindi ndirimbo yaziririmbye
yifashishije abanyamideli bamutambukaga iruhande. Yaririmbye ‘Imbeba’ yakoranye
na Igor Mabano, ‘It’s Okay’ yakoranye na Afrique na Fireman.
Yahamagaye Ish Kevin baririmbanye
indirimbo bise ‘Bakalo’. Yasize Ish Kevin ku rubyiniro aririmba ‘Amakosi’ ahita
avaho.
Zeo Trap yageze ku rubyiniriro asanga
ibyuma ntibiri gukora asubira mu rwambariro, nyuma y’iminota mike aragaruka
ashimisha abakunzi be.
Riderman yagiye ku rubyiniro aririmba
‘Inyuguti ya R’, mu gihe izindi yaziririmbye nta byuma bivuga, uretse
kuzumvisha abakunzi be gusa n’ijwi yifashishije indangururamajwi.
Muri izo harimo iyo yise ‘Amateka’,
‘Umwana w’umuhanda’ n’izindi ze. Arangije ati “Ndabashimira ariko reka umwanya
wacu tuwuhereze Papa Cyangwe.”
P-Fla na Generous 44 ni bo bashyize
akadomo kuri iki gitaramo, na bo baririmba by’akanya gato bahita basezera
abafana. Bakiva ku rubyiniro MC Iradukunda Bertrand yahise asoza igitaramo aha
umwanya DJ akanya gato. Yampano wari utegerejwe ntabwo yaririmbye muri iki
gitaramo.