• Amakuru / MU-RWANDA


Perezida wa Repubulika ya Santarafurika Faustin-Archange Touadéra, ari mu Rwanda aho kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Ugushyingo 2025, yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

Ni uruzinduko rugamije kurushaho gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda na Santarafurika, ku  Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, Perezida Touadéra yakiriwe na Minisitiri w’Umutekano Dr Biruta Vincent.

Umubano w’u Rwanda na Repubulika ya Santarafurika (CAR) urangwa n’ubufatanye bukomeye, cyane cyane mu bijyanye n’umutekano n’amahoro, mu biganiro bya Politiki byo ku rwego rwo hejuru n’ibindi.

Mu birebana n’umutekano mu kubungabunga amahoro, Ingabo na Polisi by’u Rwanda bigira uruhare runini mu kugarura no kubungabunga umutekano muri icyo gihugu.

U guhera mu mwaka wa 2014, u Rwanda rusimburanya ingabo zoherezwa mu butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MINUSCA).

Inzego z’umutekano z’u Rwanda zizwiho gucungira umutekano Umujyi wa Bangui ndetse n’ibindi bice by’ingenzi by’igihugu, kurinda Umukuru w’Igihugu n’abandi banyacyubahiro ndetse zikaba zinagirana umubano mwiza n’abaturage baho.

Usibye ubutumwa bwa Loni, ibihugu byombi bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare, aho u Rwanda rwohereje abasirikare barwo mu buryo butaziguye gufasha Santarafurika mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro no kugarura ituze.

Abayobozi b’ibihugu byombi, barimo Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Santarafurika Faustin-Archange Touadéra, bahura kenshi ndetse bagashimangira ko umubano hagati yabo ari mwiza cyane kandi ufite intego yo guteza imbere ibihugu byombi n’Akarere.

Muri Santarafurika baba kandi hakanakorera umuryango mugari w’Abanyarwanda, barimo n’abari mu butumwa bw’amahoro, bizihiza iminsi mikuru y’igihugu cyabo bakanagira uruhare mu mibereho y’aho batuye babifashijwemo na Ambasade y’u Rwanda i Bangui.

Umubano w’ibihugu byombi ufatwa nk’intangarugero mu kugaragaza ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika mu gukemura ibibazo by’Abanyafurika, cyane cyane mu bijyanye n’amahoro n’umutekano no guharanira iterambere rirambye ry’abaturage.

Ibihugu byombi byiyemeje kurushaho kwagura ubutwererane bushingiye ku bucuruzi n’ishoramari, urwego rw’imari, umuco no guhererekanya ubumenyi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments