General Major Nyembo Abdallah muri iki cyumweru yagizwe umuyobozi w’Akarere ka 3 k’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC ), asimbuye kuri uwo mwanya Lt. General Pacifique Masunzu uherutse gufatwa no koherezwa i Kinshasa. Akarere ka 3 ka gisirikare karimo intara za Maniema, Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo, Bas-Uélé, Tshopo, Haut-Uélé na Ituri.
Lt.
Gen. Pacifique Masunzu, yanenzwe kuba atagaragara mu mikorere kandi acibwa
intege kubera ko yamaze igihe kinini i Kinshasa, yatakaje uyu mwanya uhabwa
umusirikare uzwiho kuba yegereye cyane akarere akoreramo. Amakuru aturuka mu
gisirikare avuga ko uwahoze ari Komanda wa Zone ya 3 ya gisirikare yatawe muri
yombi ku wa Mbere, itariki ya 3 Ugushyingo. Abatangabuhamya bavuga ko ifatwa
rye ryabereye i Kisangani, umurwa mukuru w’Intara ya Tshopo, nyuma gato
y’uruzinduko rw’Umugaba Mukuru wa FARDC.
Nk’uko iyi nkuru dukesha ACTUALITE.CD yibutsa, Gen.
Nyembo Abdallah yagizwe komanda w’ibikorwa bya Sukola 1 muri Grand Nord na
Front Nord mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ku itariki ya 22 Gicurasi 2025,
n’Umugaba Mukuru wa FARDC. N’uburambe bw’imyaka itatu ayoboye ibikorwa bya
gisirikare muri Ituri, yari asubiye muri Kivu y’Amajyaruguru, aho yahoze ari
umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa n’ubutasi muri Sukola 1.
Inshingano
ze nka komanda mushya ziramusaba ubwitange bukomeye. Agomba guhangana n’ibibazo
byinshi bikomeye, cyane cyane gushimangira ubwirinzi kugirango abarwanyi ba M23
batazaterea imbere. Uyu mutwe ugenzura igice kinini cy’ubutaka bwa Lubero kandi
ubu wegereye cyane Beni n’Umujyi wa Kisangani.
Kuba azi byimbitse byinshi bijyanye n’umutekano muri Kivu y’Amajyaruguru ndetse akaba afite n’ubunararibonye yagize mu bikorwa bya gisirikare bihuriweho hagati ya FARDC n”Igisirikare cya Uganda(UPDF), General Major Nyembo Abdallah yitezweho kuzagira uruhare runini mu kugarura ituze mu karere kashegeshwe n’amakimbirane akomeje.