• Amakuru / MU-RWANDA


Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Ugushyingo 2025, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye mu biro bye Village Urugwiro, Perezida Faustin Archange Touadéra wa Repubulika ya Santarafurika, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

Bagiranye ibiganiro ku bufatanye busanzwe hagati y'ibihugu byombi, harimo inkunga u Rwanda rukomeje gutanga binyuze mu ngabo zarwo (RDF) ziri muri icyo gihugu ku bw' amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano ndetse n’iziri mu butumwa bwa LONI.

Abakuru b’ibihugu byombi kandi banaganiriye ku mahirwe yo gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi binyuze mu gukorana mu nzego zitandukanye zigirira akamaro abaturage ba Santarafurika n’u Rwanda.

Guhera mu mwaka wa 2014, u Rwanda rusimburanya ingabo zoherezwa mu butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MINUSCA).

Inzego z’umutekano z’u Rwanda zizwiho gucungira umutekano Umujyi wa Bangui ndetse n’ibindi bice by’ingenzi by’igihugu, kurinda Umukuru w’Igihugu n’abandi banyacyubahiro ndetse zikaba zinagirana umubano mwiza n’abaturage baho.

Ibihugu byombi binafitanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare, aho u Rwanda rwohereje abasirikare barwo mu buryo butaziguye gufasha Santarafurika mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro no kugarura ituze.

Abayobozi b’ibihugu byombi, barimo Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Santarafurika Faustin-Archange Touadéra, bahura kenshi ndetse bagashimangira ko umubano hagati yabo ari mwiza cyane kandi ufite intego yo guteza imbere ibihugu byombi n’Akarere.

Muri Santarafurika haba kandi hakanakorera umuryango mugari w’Abanyarwanda, barimo n’abari mu butumwa bw’amahoro, bizihiza iminsi mikuru y’igihugu cyabo bakanagira uruhare mu mibereho y’aho batuye babifashijwemo na Ambasade y’u Rwanda i Bangui.

Umubano w’ibihugu byombi ufatwa nk’intangarugero mu kugaragaza ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika mu gukemura ibibazo by’Abanyafurika, cyane cyane mu bijyanye n’amahoro n’umutekano no guharanira iterambere rirambye ry’abaturage.

Ibihugu byombi byiyemeje kurushaho kwagura ubutwererane bushingiye ku bucuruzi n’ishoramari, urwego rw’imari, umuco no guhererekanya ubumenyi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments