Abantu 33 bo mu Karere ka Kamonyi, mu Ntara y'Amajyepfo, batawe muri yombi bakurikiranyweho Kugumura Abaturage bo mu Mirenge itandukanye igize ako Karere, aho bababuzaga kutagira gahunda n'imwe ya leta bitabira nk'uko babitumwe na Minisiteri y' Ijuru.
Abafashwe bose bafashwe ku wa Gatandatu no mu rukerera rwo ku Cyumweru, tariki ya 23 Ugushyingo 2025, mu Midugudu n’Utugari dutandukanye tw’Umurenge wa Nyarubaka, mu Karere ka Kamonyi.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarubaka buvuga ko muri abo bose bafashwe bakuyemo abantu 8 bigaragara ko aribo bari ku ruhembe rw’ayo matsinda baremye, mu gihe abandi basubijwe mu ngo zabo kugira ngo abe ariho bakurikiranirwa kandi bakaganirizwa n’ubuyobozi.
Uretse abantu 32 bafashwe ku wa Gatandatu, undi uwa 33 ni Umugore w’imyaka 40 y’amavuko wafashwe mu rukerera rwo ku Cyumweru, mu saha ya Saa Kumi n’Imwe (5h00'), afatirwa mu Mudugudu wa Ruseke, mu Kagari ka Kambyeyi, ariko akaba yari atuye mu Mudugudu wa Giheta, mu Kagari ka Cyambwe, Murenge wa Musambira.
Amakuru avuga ko uwo mugore yafashwe ari mu isantere y’ubucuruzi ya Kagarama arimo atanga amatangazo yo Kubuza abaturage kuzafata Indangamuntu Koranabuhanga ngo kuko ari ikimenyetso cya sitani.
Uwo mugore avuga ko mu buzima busanzwe biremyemo amatsinda bakaba banafite amahame yabo bwite bagenderaho, aho batagira gahunda n’imwe ya Leta bakurikiza,
nta Ndangamuntu agira, nta Mituweli de Santé agira, kuko kwivuza mu muryango we bakoresha ibimera kandi bakaba
Yakomeje avuga ko nta Ndangamuntu agira kuko indangamuntu ye ari Bibiliya naho Mituweli yo ngo si ngombwa kuko arindwa n’Imana, ntibakingiza abana, ntibabavuza mu gihe abana babo bo ngo biga mu mashuri y’abana b’Imana n'ibindi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarubaka, Minani Jean Paul,
avuga ko abafashwe bose basanzwe ari abantu batubahiriza gahunda za Leta bitwaje imyemerere yabo.
Minani yakomeje avuga ko abafashwe bose ari abantu batagira idini rizwi mu rwego rw’amategeko, ariko ngo bahoze mu idini ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa 7 nyuma baza kuryiyomoraho kera na mbere y’uko insengero zitujuje ibisabwa zifungwa.
Yongeyeho ko imyemerere n’imyitwarire nk’iyo bafite ibangamiye abaturage, hakaniyongeraho kuba basengera mu ngo n’ahandi hatemewe, hatujuje ibisabwa ku buryo ubuyobozi budashobora kwemera ko ibyo biba gutyo kuko bibangamiye imibereho n’terambere ryabo kandi bikaba binanyuranije n’amategeko.
Umunani mu bafashwe bigaragara ko ari bo bari abayobozi babo, bajyanywe mu kigo kinyurwamo by’Igihe gito (Transit Centre) kugira ngo babanze bigishwe mu gihe abandi bose basigaye boherejwe mu ngo zabo kugira ngo abe ariho bakomeza gukurikiranirwa n’ubuyobozi.
Itsinda ry’abantu nk’aba bahuje imyumvire n’imyemerere baherutse kugaragara mu Midugudu n’Utugari bigize Umurenge wa Ngamba, nawo wo mu Karere ka Kamonyi.
Abo biremyemo amatsinda maze bafata Megafone bajya ku misozi babwira abaturage ko bagomba guhunga, aho bavugaga ko ari ubutumwa bahawe na Minisiteri y’Ijuru. Icyo gihe muri uwo Murenge wa Ngamba ku ikubitiro hahise hafatwa abantu 27 kugira ngo babikurikiranweho.
Muri iyo Mirenge uko ari itatu (Ngamba, Nyarubaka na Musambira) si ho gusa hagaragara abaturage bafite imyemerere idasanzwe kuko hari amakuru avuga ko no muyindi Mirenge icyo kibazo gihari.