Abaraperi
barenga 10 ni bo bimaze kwemezwa ko bazasusurutsa abazitabira igitaramo
‘Icyumba cya Rap’ kizaba ku nshuro ya kabiri kuko icya mbere cyabaye muri
Mutarama 2025.
Iki gitaramo giteganyijwe ku wa
26 Ukuboza 2025, cyitezweho guhuriramo n’abaraperi batandukanye ndetse kugeza
ubu bamaze gutangaza urutonde rw’abazakiririmbamo hafi ya bose.
Mu bahanzi bategerejwe muri iki gitaramo
harimo Bull Dogg, Green P, P Fla na Fireman bo muri Tuff Gangz, aba
bakiyongeraho Riderman, Danny Nanone, Young Grace, Logan Joe, Kivumbi King,
Bushali, Jay C, Bruce The 1st na Kenny K-Shot.
Iki gitaramo kizabera muri Zaria Court,
kucyinjiramo bizaba ari ibihumbi 10Frw ku muntu umwe, ibihumbi 17 Frw ku bantu
babiri bari kumwe, ibihumbi 35Frw ku bantu bane bari kumwe, ibihumbi 50Frw ku
bantu batandatu bari kumwe n’ibihumbi 150Frw ku meza y’abantu bicaye muri VIP.
Mu gitaramo nk’iki cyabaye muri Mutarama
2025, cyarangiye Tuff Gangs itabashije kuririmba kubera ibibazo binyuranye.
Abaraperi bagize iri tsinda ritagikorera hamwe basabye abakunzi babo imbabazi,
babizeza ko ibyabaye byabasigiye isomo ndetse bitazasubira ukundi.
Young Grace, Kenny K-Shot na Kivumbi King ni bo baraperi bongewe mu bazataramira abakunzi ba Hip Hop mu gihe kuri iyi nshuro K8 Kavuyo, B Threy na Ish Kevin batongeye kwiyambazwa.
Like This Post? Related Posts