???Umuhanzi w’Umunyanijeriya Kingsley Okonkwo, uzwi cyane ku izina Kcee, yavuze ibanga rimufasha gukomeza kwitwara neza mu
ruganda rw’umuziki.
Umuhanzi
wakunzwe mu ndirimbo Limpopo yasobanuye ko atandukanye n’abandi bahanzi bamwe na
bamwe bacika intege iyo bakoze indirimbo
ntikundwe , ahubwo wee ahitamo gukora cyane kurushaho
agakora indirimbo nyinshi igihe
ahuye n’ikibazo nkicyo
Ibi yabitangaje ubwo yaro mu kiganiro Selah Meditate podcast, Kcee yavuze ko gushyira hanze
indirimbo nyinshi bituma amahirwe yo gukora indirimbo ikundwa cyane yiyongera.
Bamwe mu bo dukorana bashobora gusohora indirimbo, iyo
itagenze neza bagahita bisubira mu bwigunge kandi bakababara. Ariko jyewe ibyo
ntibishobora kumbaho.”
“Nshobora gusohora indirimbo 22, hanyuma ikaba ari iya 22 ikazamuka ikaba
hit. Ntibintenze kuko gukomeza udacika intege ni ingenzi,” niko yabisobanuye.
Uyu muhanzi
yavuze ko yahuye n’ibigeragezo byinshi mu ruganda rw’umuziki, ariko abantu
ntibabibone kenshi kuko ahora agaragara yambaye neza kandi yishimye mu ruhame,
nubwo yaba ari mu bihe bitoroshye.
Yanavuze kandi uburyo kwiyemeza no gutekereza ibintu
mu buryo bwiza (positive manifestation) byagize uruhare runini mu buzima bwe.
“Igihe njye na E-Money twabaga i Ajegunle, iyo abantu batubazaga aho dutuye twababwiraga tuti ‘i
Ikeja’. Ntitwabaga tubeshya cyangwa twiyemera, ahubwo twabaga turi kurota,
tuvuga iby’ejo hazaza mu buryo bw’ubuhanuzi.
“Kandi ni naho nyuma twaje
kwimukira tuhagirira ibihe byiza mu
muziki wacu kandi nubu niho twibera
tutitaye ko twamamaye
Like This Post? Related Posts