• Imyidagaduro / ABAHANZI

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko Dosiye y’abakekwaho gusakaza amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we Uwineza Diane yagejejwe mu Bushinjacyaha. Ibi bikaba ari mu rwego rwo gukomeza iperereza no gukurikirana ababigizemo uruhare bose.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yatangarije umunyamakuru wa BTN Rwanda  ko dosiye yagejejwe mu Bushinjacyaha ku wa Mbere tariki ya 17 Ugushyingo 2025.

Abakurikiranyweho ni Kalisa John uzwi nka K John wafunzwe tariki ya 14 Ugushyingo 2025, na Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man wafunzwe tariki ya 11 Ugushyingo 2025.

Dr. Murangira B. Thierry, avuga ko nyuma y’aho, ku wa Kabiri tariki ya 18 Ugushyingo 2025, RIB yataye muri yombi undi muntu wa Gatatu witwa Ishimwe François Savio, ukekwaho kwaka abantu amafaranga kugira ngo asangize abandi amashusho ya Yampano ari gutera akabariro.

Ati: “Tariki ya 18/11/2025, hafashwe uwitwa Ishimwe Francois Savio ucyekwa kwaka abantu amafaranga ngo abahe video (Ya Yampano n’umukunzi we).

Dr. Murangira yasabye abantu kwirinda gusakaza amashusho y’urukozasoni, kuko bihanwa n’amategeko. Ati: “RIB iributsa abantu kwirinda guhererekanya amashusho y'urukozasoni kuko bihanwa n'amategeko. Irihanangiriza abantu bakoresha ubwo buryo nko kubona amafaranga, ko uzabifatirwamo wese azahanwa nk'uko amategeko abiteganya.”

Itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.

Ingingo ya 34 ivuga ko gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, iyo atangaje cyangwa atumye hatangazwa amashusho cyangwa amajwi yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, binyuze ku rusobe rwa mudasobwa cyangwa ubundi buryo bw’ikoranabuhanga n’itumanaho; usaba, utoza cyangwa uhamagarira umwana, abinyujije muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa cyangwa umuyoboro uwo ari wo wose, hagamijwe kumukoresha imibonano mpuzabitsina, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1,000,000 ariko atarenze Miliyoni 3.000.000Frw.

Ingingo ya 38 ivuga ko umuntu wese, utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo ari bwo bwose bw’urukozasoni akoresheje mudasobwa, cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 2,000,0000Frw.

Iyo ubutumwa bw’urukozasoni buvugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo budahuye n’ukuri cyangwa bureba umwana, uwahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1,000,000Frw, ariko atarenze 3,000.0000Frw. 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments