Abakekwaho gusakaza amashusho ya Yampano ari gutera akabariro yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha, mu gihe Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko rwataye muri yombi undi wa gatatu ukekwaho kwaka abantu amafaranga kugira ngo abasangize ayo mashusho.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry, yavuze ko dosiye y'abantu babiri yagejejwe mu Bushinjacyaha ku wa 17 Ugushyingo 2025, ikaba ikurikiranywemo Kalisa john uzwi nka K John na Ishimwe Patrick wamenyekanye nka Pazzo Man.
Si abo gusa batawe muri yombi kuko ku wa 18 Ugushyingo 2025, RIB yataye muri yombi uwitwa Ishimwe François Xavier ukekwaho kwaka abantu amafaranga kugira ngo abasangize amashusho ya Yampano ari gutera akabariro.
Amakuru avuga ko RIB imaze igihe mu iperereza rigamije kugera kuri buri wese wasakaje amashusho ya Yampano ari gutera akabariro n’umukunzi we witwa Uwineza Diane.
Nyuma y’iki kirego cyatanzwe na Yampamo ku wa 9 Ugushyingo 2025, Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man ni we wa mbere watawe muri yombi ku wa 11 Ugushyingo 2025, mu gihe Kalisa John uzwi nka K John yatawe muri yombi ku wa 14 Ugushyingo 2025.
Dr Murangira yagaragaje ko hari urubyiruko rusigaye rwifata amashusho bari mu bikorwa by’urukuzasoni birimo no gukora imibonano mpuzabitsina, ariko ugasanga harimo abagize uburangare bwo kuyabika kure cyangwa ugasanga barayahererekanya bityo byamara kujya hanze ugasanga baritana ba mwana birengangije ko ari bo ba nyirabayazana.
Yibukije urubyiruko ko rukwiye kujya rwirinda kuba ba nyirabayazana b’igisebo, urubwa no gutakarizwa icyizere no kugaragara nk’ibyomanzi muri sosiyete yacu; bishobora kubabaho bishingiye ku mashusho y’urukozasoni bifata.
Icyo amategeko ateganya ku muntu ukwirakwiza amashusho y'urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga
Umuntu ukwirakwiza amashusho y'urukozasoni ahanwa hifashishijwe Itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.
Ingingo ya 34 y'iryo tegeko ivuga ko gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa (Telefone, iPad, n'ibindi) aba akoze icyaha.
Umuntu wese, iyo atangaje cyangwa atumye hatangazwa amashusho cyangwa amajwi yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, binyuze ku rusobe rwa mudasobwa cyangwa ubundi buryo bw’ikoranabuhanga n’itumanaho; usaba, utoza cyangwa uhamagarira umwana, abinyujije muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa cyangwa umuyoboro uwo ari wo wose, hagamijwe kumukoresha imibonano mpuzabitsina, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenze imyaka 5, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni 1Frw ariko atarenze Miliyoni 3Frw.
Naho ingingo ya 38 ivuga ko umuntu wese, utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo ari bwo bwose bw’urukozasoni akoresheje mudasobwa, cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi 6 ariko kitarenze imyaka 2 , n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 2Frw.
Iyo ubwo butumwa bw’urukozasoni buvugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo budahuye n’ukuri cyangwa bureba umwana, uwahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1Frw, ariko atarenze miliyoni 3Frw.
Ni byiza rero kugira ubushishozi n'amakenga mu gihe hari ubutumwa ubonye ukifuza kubusangiza abandi, banza utekereze kabiri mbere y'uko usangiza abandi ubwo butumwa.
Like This Post? Related Posts