Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya
ibiyobyabwenge (ANU) guhera tariki ya 18-24/11/25 ni ukuvuga mu gihe
cy’icyumweru kimwe ryafashe abantu 06 bafite urumogi ibiro 10 n’udupfunyika 452
by’urumogi, bakaba barafatiwe mu Mirenge itandukanye igize umujyi wa Kigali,
bamwe bafashwe barutwaye kuri za moto abanda bafatirwa mu mazu yabo aho
barucururiza, abafashwe bagizwe n’abagore ndetse n’abagabo.
Tariki ya 18/11/25, mu Karere ka Gasabo mu Murenge
wa Gisozi mu Kagali ka Ruhango hafatiwe uumugabo witwa Nizeyimana Emmanuel (34
Yrs) atwaye ibiro 02 by’urumogi kuri moto ifite Purake RJ 439D muri aka Kagali
hanafatiwe umugore witwa Yankurije Clarisse (44yrs) afite udupfunyika 13
tw’urumogi, akaba yarashyikirijwe RIB Gisozi.
kuri iyi tariki kandi mu Murenge wa Nduba mu Kagali ka Shango hafashwe
Habimana Bosco (18yrs), na Tuyishimire Innocent (21yrs) batwaye kuri moto ifite
purake RI642B ibiro 04 by’urumogi, bakaba bemera ko uru rumogi ari urwabo. Abafashwe
bafungiye kuri Sitasiyo ya Nduba.
Tariki ya 19/11/25, mu Karere ka Kicukiro mu
Murenge wa Nyarugunga Umukobwa witwa Uwamahoro Pascaline (22yrs) na Mucyo
Zidane (21yrs) batwaye kuri moto ifite purake RE594M, urumogi udupfunyika 325,
bakimara gufatwa bemeye ko uru rumogi ari urwabo bakaba bari barukuye mu Karere
ka Rulindo, urubagurisha akaba agishakishwa, bafungiye kuri sitasiyo ya
Nyarugunga.
Tariki ya 21/11/25, mu Karere ka Nyarugenge
mu Murenge wa Kanyinya hafatiwe umusore witwa Hatangineza Jean Claude (26yrs)
afite udupfunyi 114 tw’urumogi arutwaye kuri moto ifite purake RK 254I, asanzwe
akoresha mu kazi ko gucuruza urumogi nawe akaba yemera ko ari urwe kandi
asanzwe abikora. Afungiye kuri sitasiyo ya Kanyinya.
Tariki ya 22/11/25, mu Karere ka Nyrugenge mu Murenge wa hafatiwe uwitwa Ntezimana jean Claude atwaye kuri moto ifite purake RI716N urumogi ibiro 04, uyu yafashwe nyuma yo gukora impanuka yabona abapolisi baje gupima impanuka afata agakapu ariruka bamufashe barebyemo basanga harimo urumogi. Afungiye kuri sitasiyo ya Kanyinya.
Aba bantu bose bafashwe bagaragaza ko uru
rumogi rwinjira mu Rwanda ruturutse mu bihugu by’abaturanyiaho barwinjiza
bakoresheje inzira za panya, baruzana mu mujyi wa Kiagli kuko ariho usanga
bafite abakiriya. Abafashwe bose, urumogi ndetse na moto bari bakoresheje
bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha RIB ngo bakurikiranweho ibyaha bakoze.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP
Wellars GAHONZIRE yatangaje ko Polisi y’igihugu ishimira abantu bose batanze
amakuru uru rumogi rugafatwa rutarakwirakwizwa mu baturage, kikaba ari
ikimenyetso gukomeye cy’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu kurwanya
ibiyobyabwenge no gutahura abanyabyaha, iributsa abaturarwanda gukomeza gutanga
amakuru ku bantu bazwiho gucuruza ibibyabwenge kugirango bafatwe kuko bagira
uruhare mu kwangiza ubuzima bw’abaturage.
Polisi y’igihugu iraburira abantu bishora mu
bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge kubireka bagashaka ibindi bakora kuko
uburyo bwose bakoresha bwamenyekanye, ubu amayeri bari gukoresha yo gufata
udukapu bagaheka kuri moto kandi harimo ibiyobyabwenge burazwi, ni mubireke
mushake ibindi mukora bibateza imbere, nta muntu wakize kuko acuruza
ibiyobyabwenge, uretse gufatwa ugafungwa ubizma bwawe bukangirika.
Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya 20.000.000 Frw, ariko itarenze 30.000.000 Frw.
Like This Post? Related Posts