Ku wa Gatanu ushize, Ishuri
Gatolika St. Mary’s School riherereye muri Papiri, mu ntara ya Niger State, ryagabweho igitero n’abagabo bitwaje
intwaro. Nk’uko byatangajwe n’ishyirahamwe rya Gikirisitu muri Nigeria (CAN), abana 303 bafite
hagati y’imyaka 10 na 18, hamwe n’abarimu 12, ni bo bashimuswe. Ibarura rya nyuma ryemeje umubare nyawo
w’abashimuswe.
Muri abo bose, abanyeshuri 50 babashije gutoroka
bongera guhura n’imiryango yabo. Musenyeri Bulus Dauwa Yohanna,
uhagarariye CAN muri Niger State, yagize ati:
“Kubona aba bana 50 batashye biratanga ikizere. Ariko hakenewe gukomeza
imbaraga mu gushakisha no kubohohora abandi bagifashwe.”
Abaturage bo muri
Lagos n’ahandi mu gihugu bakomeje kugaragaza uburakari
n’umujinya ku bibazo by’umutekano bikomeje kwiyongera.
Femi
Bamijoko, umuyobozi ushinzwe
ubucuruzi, yavuze ati:
“Umuturage wese afite uburenganzira bwo kubaho mu mutekano. Ni
inshingano za leta kubwubahiriza. Nsaba ubutegetsi gukora inshingano zabwo no
gukora neza uburyo bwose bw’umutekano.”
Ku ruhande rwe,
Joseph Eze, umushoferi w’ubwikorezi,
yagize ati:
“Dufite ingabo zifite indege z’intambara zishobora
kumenya aho umwanzi ari, ariko ntibikorwa. Benshi mu bayobozi ntibafite abana
babo hano; biga mu mahanga. Twebwe batishoboye ni twe tugomba kubabara. Leta
igomba kubibazwa.”
Mu rwego rwo
gukumira ibindi bitero byo gushimuta bishobora gukurikiraho, Guverineri wa
Niger State, Mohammed Umar Bago, yatangaje
ko amashuri yose afunzwe by’agateganyo,
kandi asaba inzego zishinzwe umutekano, imiryango ya sosiyete sivile
n’abayobozi b’amadini gukora uko bashoboye ngo hashakwe abana n’abarezi
bagifashwe:
“Ibi
byabaye byari kwirindwa, ariko icyo duharanira ubu ni ugutabara abana n’abarimu
bose bagifashwe.”
Iri shimutwa
rije mu gihe ibitero bigamije kwibasira amashuri byongeye
kwiyongera. Mu minsi ishize, zimwe mu ntara zo mu majyaruguru
no hagati ya Nigeria zafunze amashuri kubera impungenge z’ibitero
by’inyeshyamba. Mu cyumweru gishize, abakobwa 25
bigaga mu kigo cyo mu ntara ya Kebbi
bashimuswe, umukozi w’ishuri aricwa.