Abaturage batunguwe no kuba hari umuturanyi wabo wari umaze igihe yarapfiriye mu nzu batabizi, aho babibwiwe n’umunuko.
Amakuru ava mu mudugudu wa Kirwa, mu
kagari ka Mushirarungu mu murenge wa Rwabicuma, mu karere ka Nyanza hari
umugabo witwa Hatungimana Faustin ukomoka mu karere ka Nyamagabe wapfuye
ntibyamenyekana.
Nyakwigendera
yibanaga wenyine mu nzu, n’igipangu yabagamo, yararaga mu nzu zo mu rugo
(annex) acumbitse.
Umwe
mu baturage bahageze mbere yatangaje
ko batunguwe no kumva, inkuru mbi kuko bumvise ahantu hanuka niko kumeyesha
inzego z’ibanze n’iz’umutekano, bica urugi barebyemo imbere babona ari umurambo
wangiritse.
Umuvugizi
wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan yabwiye BTN ko bari
kumwe na RIB bakimara kumenya ayo makuru, bihutiye kujyayo.
Umurambo wajyanwe ku Bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma. Yagize ati “Iperereza ryatangiye.”