Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhazi, mu Karere ka Rwamagana, nyuma y’igenzura ryakozwe bikaragara ko akekwaho gukora inyandiko mpimbano ngo ubutaka bwagenewe ubworozi bwubakweho.
RIB yavuze ko
mu igenzura ryakozwe tariki ya 11 Ugushingo 2025 ryasanze imwe mu mirenge
itandukanye y’Akarere ka Rwamaganga hari site z’ubuhinzi cyangwa z’ubworozi
zagabanyijwe mu buryo bw’amanyanga bituma hari ubutaka bwagenewe ubuhinzi
buratangwa bwubakwaho.
Aya makosa yo
kutubahiriza igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka muri Rwamaga
byagaragaye ko hari abakozi bo mu mirenge babigiramo uruhare.
Tariki ya 19
Ugushyingo 2025 hafashwe Hnyurwimfura Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa
w’Umurenge wa Muhazi akekwaho kugira uruhare mu gukora inyandiko mpimbano
ihesha uburenganzira umwe mu baturange bo mu murenge we, ngo ahari icyanya
cy’ubworozi hubakwe inzu yo guturamo. Izi nyandiko zikaba zarasohotse ziriho
umukono w’ushinzwe imicungire y’ubutaka.
RIB yavuze ko
kuri ubu Hanyurwimfura Egide afungiye kuri sitasiyo ya RIB Kicukiro mu gihe
dosiye iri gutunganywa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.
RIB yavuze ko
iperereza rikomeje kuko byagaragaye ko ubutaka bwagenewe ubuhinzi cyangwa
amashyamba bwakaswemo ibibanza by’imiturire.
Uyu muyobozi
aramutse ahamwe n’icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha
inyandiko mpimbano yahanishwa ingingo ya 276 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa
30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange .
Iyi ngingo iteganya igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 3.000.000 Frw ariko atarenga 5.000.000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.