Igikomangomakazi Spéciose Bideri Mukabayojo, umwana w’Umwami Yuhi V Musinga, yasezeweho muri Kiliziya ya Don Bosco i Nairobi muri Kenya mbere y’uko umurambo we woherezwa gushyingurwa mu Rwanda.
Mukabayojo
wari umaze imyaka irenga 30 aba muri Kenya, yatabarutse tariki ya 27 Ukwakira
2025 ubwo yari ageze ku bitaro bya Mater biri i Nairobi. Umuryango we wafashe
icyemezo cyo kumushyingura mu Rwanda.
BBC yatangaje
ko mu gitambo cya Misa cyo gusezera kuri Mukabayojo, Innocent Butare uyobora
umuryango w’Abanyarwanda baba muri Kenya yashimye ubumuntu n’ubupfura bwamuranze
mu gihe yari akiriho.
Yagize ati
“Yabaniye neza abantu bose kandi dusaba abana be gukomereza ku rugero rwiza
rw’umubyeyi wabo.”
Yuhi V
Musinga yategetse u Rwanda kuva mu 1896 kugeza mu 1931. Mukabayojo yari we
mwana muri 15 b’uyu mwami.
Umuryango wa
Mukabayojo uteganya ko azashyingurwa mu Rwanda tariki ya 29 Ugushyingo 2025 mu
gihe nta mpinduka zabaho ku myiteguro.
Mukabayojo
ari mu bana bahunganye n’Umwami Musinga ubwo yacirirwaga i Moba muri Repubulika
Ihanarina Demokarasi ya Congo (Zaire y’icyo gihe.)
Mukabayojo
aheruka mu Rwanda ubwo yari yitabiriye umuhango wo gutabariza musaza we,
(Umwami Kigeli V Ndahindurwa) i Mwima ya Nyanza mu birindiro by’aho yimikiwe mu
1959 iruhande rw’ahari umusezero w’Umwami Mutara III Rudahigwa wari mukuru we.